Amajyaruguru: Ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ihenze cyabonewe igisubizo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Intara y'Amajyaruguru irashaka ko imbuto y'ibirayi igura amake no ku isoko bigahenduka

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko bwashyize imbaraga mu guhangana n’igiciro cy’ibirayi cyazamutse cyane ku isoko, hashakishwa ingamba z’icyakorwa ngo barebe ko buri wese yakongera kubona amafunguro akeneye, ushaka ibirayi wese abibone.

Kuri ubu ibirayi ku isoko ni kimwe mu biribwa byazamuye igiciro ugereranyije n’uko byahoze, dore ko mbere wasangaga hari aho ikilo kimwe cyaguraga kuva kuri Frw 350 kugera kuri Frw 500 y’u Rwanda, bitewe n’ubwoko bw’ibirayi.

Muri 2024 ikiro cy’imbuto y’ibirayi cyaguraga amafaranga kuva ku Frw 1,700 nk’uko abakora ubutubuzi bwabyo mu Majyaruguru babidutangarije, gusa kuri ubu ikilo cy’imbuto kiragura Frw 900.

Byagenze gute?

Abaturage bavuga ko kuri ubu igiciro cy’ibirayi cyatumbagiye ku isoko hose, aho wakigura bakubwira ko ibihendutse uhera kuri Frw 500 kuzamuka kugera kuri Frw 800 bitewe n’ubwoko ushaka, ariko hakabaho abaturage bavuga ko batakibasha kubyigondera aribwo basabaga ko hakorwa ibishoboka ngo byongere kuboneka ku isoko.

Intara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hakunze gufatwa nk’ikigega cy’igihugu bitewe n’ubutaka bwaho buhingwa, kandi bukera cyane, gusa iyo hari bimwe mu bihingwa byaho byazamutse ku giciro, bigira ingaruka mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwatekereje inyigo yo gutubura imbuto y’ibirayi ngo barebe ko bayihinga ku bwinshi, hagamijwe kuyegereza abaturage bakora ubuhinzi bwabyo ku giciro cyoroheje, ariko na bo babashe kujya kubihinga mu mirima yabo ngo harebwe niba igiciro cyabyo kizagabanuka ku isoko.

Mu kwezi kwa Werurwe muri 2024 Ubuyobozi bw’Intara bwatije ubutaka bugera kuri Hegitari 15 bugamije gutuburirwaho imbuto y’ibirayi bikunzwe cyane ku isoko, babutiza umufatanyabikorwa Caritas Diyosezi ya Byumba na yo yari ifite ingamba zo kurwanya imirire mibi, no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko ngo biteze imbere.

Uyu mufatanyabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru akimara kubona ubutaka, yubatse ibikorwa remezo birimo inyubako z’ubuhunikiro, inzu zo gutuburiramo imbuto yabyo (Green house), gushaka inzobere mu buhinzi, zihugura abahinzi, batangira kwiga uko batubura imbuto yabyo, ubundi igakwirakwiza mu bahinzi kandi ku giciro kiboroheye.

Nzamwitakuze Thereze uhagarariye Koperative KOWAHIRU ikora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo, avuga ko imbuto y’ibirayi bari babanje gutera mu mwaka ushize yagurwaga Frw 1700, ariko nyuma yo gusarura kuri ubu nta muhinzi uri gutaka igiciro cy’imbuto yabyo kuko iyo uyishaka uyibona kuri Frw 900.

Ati ”Batwigishije uko dutubura ibirayi batwubakira n’ubuhunikiro bugezweho, turi gutubura imbuto igezweho kandi zikundwa cyane, harimo ubwoko bw’ibirayi bwa Kinigi, Ndamira, Cyerekezo na Carolis zitunganywa neza zigasarurwa vuba, kandi mu gihe cy’amezi kuva kuri abiri n’igice kugera kuri atatu cyangwa ane ukaba utangiye gusarura.”

Nzamanza Leon Paul akaba umuyobozi wa Koperative KOMUXIBU ikorera mu murenge wa Kisaro muri Rulindo, avuga ko kuri ubu Hegitari imwe bari guhingaho imbuto y’ibirayi iri kuvamo toni 15, kandi ko bahinze imbuto y’ibirayi ku buso bwa Hegitari 12 hagamijwe kuzamura ubukungu bw’amajyaruguru, no gusagurira amasoko.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ubwo aherutse i Gicumbi ku wa 15  Gicurasi 2025, yasabye abatubuzi b’imbuto y’ibirayi kurushaho kongera imbaraga mu butubuzi bwabyo, ngo barebe ko ikibazo cy’ibiciro byabyo cyabonerwa igisubizo.

Ati “Turashima uruhare rwa Caritas Diyosezi ya Byumba imaze kugera ku kigero gishimishije hashakwa igisubizo cyo gutubura imbuto, mwongeremo imbaraga ibiciro bigabanuke tubashe kwihaza mu biribwa ndetse tunasagurire amasoko.”

Kuri ubu abahinzi batangiye kugaragaza icyizere cyo kuzabona ibirayi ku giciro cyo hasi ugereranije n’uko bihagaze ku isoko,  batangiye kurangura imbuto no kubihinga mu mirima yabo.

Gutubura imbuto y’ibirayi bimaze gutanga icyizere
Igiciro cy’imbuto y’ibirayi cyaragabanutse
Abahinga ibirayi bafite icyizere ko bazeza neza

NGIRABATWARE Evence /UMUSEKE.RW i Gicumbi

Yisangize abandi