Ikiraro cyo kuri Mwogo gihuza Akarere ka Nyanza, Ruhango na Nyamagabe cyarengewe n’amazi menshi y’imvura.
Bamwe mu baturage n’abashoferi bakoresha umuhanda uva mu Murenge wa Kabagari w’Akarere ka Ruhango, ni uva mu Murenge wa Cyabakamyi Akarere ka Nyanza wambuka mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa yahagaritse ingendo z’imodoka zihuza iyi Mirenge.
Mugabire Pascal umwe mu bashoferi bakoresha uyu muhanda, yabwiye UMUSEKE ko iyi mvura yahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byabo.
Mugabire avuga ko yavanye abagenzi mu Mujyi wa Kigali abajyanye i Kaduha babura uko bambuka.
Ati”Amazi yarengeye ikiraro n’umuhanda w’ibitaka kuko wahise ucika.”
Uyu mushoferi avuga ko abadatinya amazi barimo koga abandi bakabaheka kugira ngo babambutse avuga ko hari abagenzi benshi Kampani yasubije amafaranga yabo bari bishyuye kuko itabagejeje aho bashakaga kujya.
Ugenzebuhoro Moussa avuga ko ikiraro bari basanzwe bakoresha kidakoze neza kuko icyo bakoreshaga mbere ubuyobozi bwasabye ko kivanwaho kigakorwa mu buryo bwiza ariko biza kurangira kidakozwe.
Ati”Aho abagenzi banyiraga hitwa ko ari ikiraro hatwawe n’amazi ubu ntabwo wamenya aho ikiraro cyari gisanzwe kiri.”
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Habimana Thadée avuga ko bakimara kumenya ko ikiraro cyarengewe basabye Inzego z’Ibanze ndetse n’iz’ Umutekano kubuza abantu kwambuka kugira ngo amazi atabatwara.
Ati”Kiriya kiraro ubusanzwe cyari cyarafunzwe dukora ikindi ku ruhande nicyo abagenzi bakoreshaga.”
Habimana avuga ko bagiye kwiyambaza Kampani y’abashinwa kugira ngo ibafashe kubaka ikiraro kigezweho”
Gusa uyu Muyobozi avuga ko amaze kwakira amakuru avuga ko amazi yatangiye kugabanuka ku buryo imodoka zigiye kongera gutwara abagenzi zikoresheje icyo kiraro gisanzwe.
Bamwe mu bakoresha uyu muhanda bifuza ko wakorwa kugira ngo worohereze abaturage ingendo.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo