APR WFC y’Abangavu yegukanye igikombe cya shampiyona – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’Abangavu batarengeje imyaka 17 ya APR WFC, yatsinze ibitego 2-0 Abangavu ba ES. Mutunda WFC batarengeje iyo myaka, ihita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024-2025.

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hasojwe shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 mu bakobwa n’abahungu. Ni imikino yabereye mu Akarere ka Huye mu bakobwa mu gihe mu bahungu yabereye I Rubavu.

Abangavu ba APR WFC batarengeje imyaka 17, ni bo bahize abandi nyuma yo gutsinda aba ES. Mutunda WFC ibitego 2-0, bagahita begukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere iki Cyiciro gikinwa mu bakobwa.

Ikipe y’Ingabo y’aba bangavu, yahembwe igikombe, ihabwa miliyoni 3 Frw ndetse yambikwa imidari. Mu bahungu, ni Musanze y’Abatarengeje iyo myaka yacyegukanye nyuma yo gutsinda ingimbi za Mahembe FC ibitego 2-1.

Iyi shampiyona y’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 17, yatangiye mu Ugushyingo 2024. Amakipe 18 y’abahungu angana n’abakinnyi 504 n’ay’abakobwa 12 angana n’abakinnyi 336, ni yo yari yitabiriye.

Uretse aba kandi, na bakuru ba bo batarengeje imyaka 20, bakomeje gukina aho bageze mu mikino ya kamarampaka izatanga izegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Abangavu ba APR WFC y’Abangavu batarengeje imyaka 17, begukanye igikombe cya shampiyona ikinwe bwa mbere mu bakobwa
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, Munyankaka Ancille, ni we wabashyikirije igikombe
Ubwo yabambikaga imidari
Ni abana batanga icyizere cya ruhago y’Abagore mu Rwanda
Ingimbi za Musanze FC zegukanye igikombe cya shampiyona
Ubwo bishimiraga igikombe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi