Abamotari bo mu karere ka Rubavu bakiranye ibyishimo ‘Casques’ za moto zujuje ubuziranenge, kuko babonye ko zizongera icyizere cy’ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara; gusa basaba ko igiciro cyazo kitarenza icyizo basanzwe bakoresha.
Ibi babitangaje nyuma y’ikiganiro n’inzego z’ubuyobozi ku bukangurambaga bwateguwe na MININFRA, Polisi y’u Rwanda, RSB n’izindi, ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2025 muri Sitade Umuganda.
Niyomugabo Mika, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abamotari mu karere ka Rubavu, yashimiye Leta kuba yarabatekerejeho, asaba kandi ko igiciro cyatekerezwaho kugira ngo ntibazahendwe.
Ati: “Turashimira Leta kuba iri kudutekerezaho, kuko uko badusobanuriye, kasike zizadufasha kubungabunga ubuzima. Ariko ntitwifuza ko kasike zemewe zaba iz’abifite gusa; igiciro kigomba gutekerezwaho kugira ngo buri wese abashe kuzigura.”
Mukamana Esperance, umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’ubwirinzi muri RSB, yatangaje ko hatangiye gahunda yo gupima kasike zose ziri ku isoko, ndetse hanashyirwaho ibimenyetso by’ubuziranenge bizajya bigaragarira buri wese.
Ati: “Dufite laboratoire igenzura niba kasike irinda koko umutwe igihe habaye impanuka. Ubu turashyiraho ikirango cy’ubuziranenge kizajya kigaragaza ko kasike yemewe.”
Yongeyeho ko hari gahunda yo gukorana n’inganda zo mu mahanga ndetse no gushinga izikorera mu Rwanda, kugira ngo igihugu gitangire kwihaza mu kasike zujuje ibisabwa.
CSP Vincent Habintwari, uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa, yibukije abamotari ko n’ubwo kasike ari ingenzi, imyumvire n’imyitwarire yo mu muhanda nabyo ari ngombwa.
Yagize ati: “Gutwara neza, kubahiriza amategeko no kwirinda kwikorera imitwaro y’umurengera, byose bigira uruhare mu gukumira impanuka. Umutekano wanyu ubwanyu ni wo ugomba kuza ku isonga.”
Twagirimana Janvier, umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko hari abamotari babura ubuzima ku mpamvu zitari ngombwa, bitewe no gukoresha kasike zitujuje ubuziranenge.
Ati: “Hari abamotari baburira ubuzima mu mpanuka kubera kwambara kasike zidashobora kurinda umutwe. Nubwo zigurishwa mu buryo bwemewe, ubuziranenge bwazo ni buke cyane. Leta ifite ubushake bwo guhindura ibi.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwerekanye ko kasike zirenga 60% ziri ku isoko mu Rwanda zidashobora kurinda ubuzima bw’umuntu igihe habaye impanuka. Ni mu gihe mu Rwanda habarurwa abamotari barenga ibihumbi 50.





NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW