Bugesera na Rayon Sports zizakomereza aho umukino wari ugeze

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Imisifurire yo mu Rwanda ikunze kutavugwaho rumwe (Internet Photo)

Komisiyo ishinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’umupira w’amaguru, mu Rwanda yemeje ko umukino wateje impaka hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports uzakomereza aho wari ugeze.

Umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports, ndetse umukino wahagaze ku munota wa 57 ikipe ya Bugesera FC ifite ibitego 2-0.

Mu myanzuro yafashwe na Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, harimo ko umukino uzasubukurwa aho wari ugeze ukazaba ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi, 2025.

Inama y’abagize Komisiyo ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Mbere yemeje ko amakinnyi bari mu kibuga ari bo bazatangira umukino ndetse hataziyongeramo abandi ku bo amakipe yombi yari yatanze.

Abasifuzi na bo ntabwo bazahinduka nubwo impaka zaturutse ku byemezo bitavuzweho rumwe by’umusifuzi, abo ku ruhande rwa Rayon Sports bemezago ko arimo kubiba.

Nta bafana bemerewe kureba uriya mukino. Rayon Sports yemerewe kuzajyana abayobozi batatu gusa naho abagize komite nyobozi ya Bugesera FC bemerewe kwitabira umukino bose.

Undi mwanzuro wafatiwe Rayon Sports ni uko imikino ibiri isigaje muri Shampiyona izayikina nta bafana bari ku kibuga, ni umukino wa Vision FC n’uwa Gorilla FC.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi