Bwa mbere imbunda zikorerwa mu Rwanda “zagaragaye mu ruhame”

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame ari ahabereye imurikabikorwa ku bikoresho bitandukanye by'umutekano

Perezida Paul Kagame wafunguye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano muri Africa i Kigali, yasuye ahari imurikabikorwa ry’inganda zikora ibikoresho by’ubwirinzi, birimo n’ibikorerwa mu Rwanda.

Perezida Kagame yasuye imurikabikorwa rigamije kwerekana urwego ibihugu bya Afurika bigezeho mu gukora ibikoresho  bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.

Iri murikabikorwa riri ahabereye inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) muri Kigali Convention Centre. Ibigo bigera kuri 17 byo mu bihugu bitandukanye byagaragaje ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano n’ubwirinzi.

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye iriya nama ko imbere ha Africa mu bijyanye n’amahoro n’umutekano idakwiye kuhakesha hanze yayo.

Yavuze ko mu gihe kirekire gishize umutekano wa Africa wakomeje kuba umuzigo uvuna abandi, bene wo bakumva ko bagira uruhare ruto, ndetse akenshi ntibagire inyungu babibonamo zijyanye n’ikibazo uko kimeze, cyangwa ngo binakorwe babyemeranyijweho n’abandi.

Perezida Kagame ati “Ubwo buryo bw’imikorere bwananiwe gutanga umusaruro haba muri Africa n’ahandi ku Isi.”

Yavuze ko iriya nama ikwiye kuba imbarutso yo kuganira ku mpinduka, n’uburyo Africa ubwayo yagira uruhare mu mpaka zijyanye n’umutekano w’Isi.

Iyi nama ya ISCA irimo abarenga 1000 biganjemo inzobere mu by’umutekano. Ibihugu byamuritse ibyo bikora birimo u Rwanda, Israel, Misiri, Kenya, Uganda, u Bufaransa, Pologne, u Burusiya na Slovakia.

Ikigo REMCO gikorera mu Rwanda kiri mu byagaragaje ibikoresho by’ubwirinzi gikora

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi