Bwa mbere mu Rwanda hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Inzuki

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Inzuki hagamijwe guha agaciro uruhare rwazo mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere umutekano w’ibiribwa no kongerera abaturage ubushobozi binyuze mu buvumvu.

Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Rutsiro ku wa 20 Gicurasi 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Inzuki zishimiye ibidukikije, zitugaburire twese.”

Urubyiruko n’abagore bagaragaje ko ubuvumvu bwabafunguriye amarembo y’iterambere binyuze mu gukorera mu makoperative, guhabwa amahugurwa, no gusezerera ubuvumvu bwa gakondo.

Cyizere Jeanne, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubuvumvu, avuga ko yabutangiye akiri umunyeshuri muri kaminuza. Ubu afite amasanduku 30 y’inzuki, kandi asarura nibura ibiro 300 by’ubuki buri mwaka.

Ati “Ubuvumvu ntibutwungukira mu buki gusa. Bufasha no kurengera ibidukikije. Ndasaba ko abayobozi barushaho gushyira imbaraga mu kurinda inzuki n’aho zihova.”

Mukagatare Emeritha, umwe mu bagore bibumbiye muri koperative y’abavumvu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko we na bagenzi be, ubuvumvu bwahinduye ubuzima bw’imiryango yabo.

Ati “Ubu n’abagabo bacu dusigaye twuzuzanya. Urumva niba umubyeyi abasha gutanga mituweli, agafatanya n’umugabo guhahira urugo, ni intambwe ikomeye.”

Emilienne Mukasine, uhagarariye abagore 11 borora inzuki bibumbiye muri Koperative COVED yo mu murenge wa Mushonyi, ashimangira ko gusezerera ubuvumvu bwa gakondo byazamuye umusaruro.

Ati: “Mbere twahakuraga hagati ya kilogarama 200 na 300 z’ubuki mu mizinga 10 ya gakondo. Ubu, tubona ibiro 750 mu gihembwe kimwe dukoresheje imizinga 10 igezweho.”

Yongeraho ko uyu musaruro wiyongereye bitewe n’uko ishyamba ryasubiranyijwe, bityo rikongera gutanga ibimera bifasha inzuki kubona indyo ihagije.

Ati: “Ibi byiyongereyeho amahugurwa twahawe guhera mu 2023, ajyanye n’ubworozi bw’inzuki no kuyobora neza koperative.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwemeza ko ubuvumvu bufitanye isano rikomeye n’imibereho y’abaturage, cyane cyane abegereye Pariki ya Gishwati-Mukura.

Emmanuel Uwizeyimana, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe ubukungu, avuga ko barimo kwagura umushinga w’imizinga y’inzuki no kongerera ubushobozi abavumvu.

Yagize ati “Dufite amahirwe yo kugira uruganda rutunganya ubuki. Abaturage bafite imizinga ku giti cyabo n’abibumbiye muri koperative babasha kubona isoko. Turimo no kubongerera amahugurwa.”

Dr Marie Christine Gasingirwa, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, yibukije ko inzuki zidashobora gutanga umusaruro zidafite ibidukikije bizima.

Ati “Ibidukikije ni ubuzima bw’inzuki, ni n’ubuzima bwacu. Tugomba kwigisha urubyiruko n’abagore uko bashobora kuba abafatanyabikorwa mu kurengera isi.”

Avuga ko hari umushinga witwa ‘Women for Bees’ aho, mu gice cyawo cya mbere muri Pariki ya Gishwati-Mukura, bamaze guhugura abagore 33 n’abagabo 3 bahagarariye koperative eshatu ku bworozi burambye bw’inzuki.

Gusa yagaragaje ko ubuvumvu bugihura n’ibibazo by’imiti iterwa mu bimera, indwara zitandukanye zibasira inzuki, abavumvu badafite ubumenyi buhagije, ibijyanye no gutema amashyamba n’ibindi.

Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yagaragaje ko izakomeza gushyigikira imishinga igamije kongerera ubushobozi abavumvu, by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB ivuga ko kugeza mu mpera za 2024 umusaruro w’ubuki wari ugeze kuri toni 7000, ibingana na 80% by’intego u Rwanda rwari rwihaye.

Gahunda y’Igihugu ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PISTA5), igaragaza ko u Rwanda rwihaye intego ko izarangira rusarura ubuki bungana na toni ibihumbi 10.

Cyizere yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakayoboka umwuga w’ubuvumvu kuko winjiza agatubutse
Visi Meya Uwizeyimana avuga ko mu ngengo y’imali bashyizemo uburyo bwo kugura imizinga buri mwaka
Dr Marie Christine Gasingirwa, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO
Abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’Inzuki bagarutse ku kamaro kazo mu buzima bwa muntu n’iterambere rusange
Abagore bakora ubuvumvu bagaragaje ko uyu mwuga wabahinduriye ubuzima
Abavumvu bishimiye kuba u Rwanda rwazirikanye agaciro k’inzuki hakizihizwa umunsi wazihariwe

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rutsiro

Yisangize abandi