Camarade yashinje aba-rayons gushaka guca mu bakinnyi be

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru wa Bugesera FC, Banamwana Camarade, yemeje ko hari bamwe mu bakozi ba Rayon Sports bigize abakora amashanyarazi ngo bibageze ku bakinnyi b’iyi kipe nyuma y’uko izindi nzira zose zifunze.

Mbere y’umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, wahuje Bugesera FC na Rayon Sports ukaza gusubikwa utarangiye kubera impamvu z’umutekano muke watejwe n’abafana, habanje kuvugwa byinshi bitewe n’igisobanuro cya wo.

Kimwe mu byari byakajijwe ku ruhande rw’abanya-Bugesera, ni umutekano yaba mu mwiherero y’aho abakinnyi bacumbitse ndetse no kuri Stade ya bo aho basanzwe bakorera imyitozo.

Nyuma y’uko izindi nzira zose zari zifunze, amakuru yemejwe na Banamwana Camarade utoza Bugesera FC, yemeje ko hari bamwe mu ba-Rayons, bigize abakozi b’amashanyarazi kugira ngo babashe kwinjira mu mwiherero w’aho bari bacumbitse ariko byabaye iby’ubusa kuko byarangiye bamenywe.

Aganira na B&B Kigali FM, yavuze ko babonye umwe mu bo basanzwe bazi muri Rayon Sports, yinjiye muri Hoteli bari bacumbitsemo yigize uje mu bari baje gukora amashanyarazi.

Ati “Basigaye baza gukora amashanyarazi muri hoteli ari abayobozi bamwe. Mbere y’uko umukino uba, umuriro warabuze. Mu baje kuwukora tubonamo umuntu tuzi kandi adasanzwe akora amashanyarazi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ibyo byose, bahisemo gukaza umutekano no gufunga inzira zose zari gutuma babona aho bamenera baca mu bakinnyi.

Uyu mukino wateje impagarara ukaza gusubikwa ku munota wa 57 harimo ibitego 2-0 bya Bugesera FC, FERWAFA yemeje ko uzasubirwamo ejo ku wa 21 Gicurasi 2025 Saa Kumi z’amanywa kuri Stade ya Bugesera, ukazakinwa nta bafana bari muri Stade.

Banamwana Camarade ahamya ko Aba-rayons bigize abakozi b’amashanyarazi ngo bakunde binjire mu bakinnyi be
Abakunzi ba Rayon Sports bagiriye ibihe bibi i Bugesera

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi