DRC: Inyandiko zirega Joseph Kabila kugambanira igihugu zashyikirijwe Sena

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Leta irasaba ko Kabila akurwaho ubudahangarwa agakurikiranwa n'ubutabera

Ubutabera bwa Gisirikare muri Congo, burashaka gutangira gukurikirana Joseph Kabila wahoze ari Perezida, bumukurikiranyeho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, na Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, Constant Mutamba.

Constant Mutamba yagize ati “ Nje kubabwira ko Umugenzuzi Mukuru w’Igisirikare cya leta ya Congo FARDC, kuwa 30 Mata 2025, yashyikirije ibiro bya Sena inyandiko ikubiyemo ibirego bisaba ko Joseph kabila  yakurinwa ariko kandi no gukuraho ubudahangarwa kubera uruhare mu mutwe w’inyeshyamba ,ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.”

Kuri Mutamba, asanga ubutabera bwa Congo bwakurikirana Joseph kabila nk’umusenateri ubuzima bwe bwose  atari nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu hakurikijwe ingingo ya 104,107 na 153 mu itegeko Nshinga.

Ati “ Twiringiye  rero ko muri Sena bakuraho ubudahanganrwa bwa senateri Joseph Kabila Kabange ndetse no gutanga uburenganzira bw’iburanisha kugira ngo ubutabera busuzume byimbitse uru rubanza, harebwe uruhare yagize mu bwicannyi bwakoze no ku ruhande rwa AFC/M23 uri mu bawushinze.”

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (2001 – 2019), muri 2020 yabaye umusenateri nyuma yo kuva ku butegetsi.

Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri politike ya DR Congo akagirayo n’abamushyigikiye benshi.

Kugaruka  muri Congo kwe kwaciye igikuba  ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ndetse butangira gushaka uko bwatangira kumukurikirana, bumurega gukorana n’umutwe wa AFC/M23 urwanya leta iriho.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi