Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere na Tekinike ry’Umupira w’Amaguru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abatoza basoje amahugurwa ya Licence C-CAF mu Akarere ka Nyanza mu Intara y’Amajyepfo, basabwe kubaho ubuzima bwihesha agaciro kugira ngo na bo babashe kubahwa.
Ku wa 17 Gicurasi 2025, ni bwo hasojwe amahugurwa y’abatoza bo ku rwego rwa Licence C-CAF bari bamaze amezi abiri bakorera mu Akarere ka Nyanza. Abagera kuri 29 muri 30 bari batangiye aya mahugurwa, ni bo bayasoje.
Ubwo Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Habimana Hamdan, yabagezagaho ijambo rikubiyemo ubutumwa bwa Perezida w’iri shyirahamwe, yasabye aba batoza kubaho nk’abantu bihesha agaciro kugira ngo n’Umuryango Nyarwanda urusheho kukabaha no kububaha.
Ati “Umutoza si we muntu waremewe kubaho nabi. Si we muntu ukwiye kubaho ubuzima bubi. Ariko bisaba ko na we abigiramo uruhare, akiyubahisha aho agenda hose. Umutoza si umuntu wo kujya kuri Stade yambaye ikabutura na sandari nk’abakinnyi. Umutoza ni umuntu ukomeye ukwiye kubahwa aho ageze hose ariko nawe akabigiramo uruhare.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko batewe ishema no kuba benshi mu batoza bari guhabwa ubumenyi muri iyi minsi, baba bakiri bato ku kandi babafitiye icyizere cyo kuzagira ibyo bahindura muri ruhago ishingiye ku bato.
Ati “Turashimira abatoza bitabiriye aya mahugurwa. Berekanye ubushake budasanzwe. Biragaragaza ko bafite umuhate mu kuzamura Iterambere ry’Umupira w’Amaguru. Kandi iryo terambere ntiryabaho nta batoza, ntiryabaho nta bakinnyi, ntiryabaho nta bufatanye nk’ubu bubayeho ngo abantu bahabwe ubumenyi bwo gutoza.”
Yakomeje agira ati “Ubwo rero nka Ferwafa, tuba twishimira ko turi kuzamura abatoza benshi kandi noneho bafite ubumenyi. Ni ubundi bumenyi buba busanga ubwo bari basanganywe. Ibi bitandukanye n’ibyahozeho ko hari abakoraga uyu mwuga badafite ubumenyi buhagije.”
Kugeza ubu, harabarwa abarenga gato 2000 bafite Licence C-CAF, mu gihe abafite B-CAF na A-CAF bo umubare ukiri hasi n’ubwo iri shyirahamwe rifite intego yo kongera uwo mubare.


UMUSEKE.RW