Frank Joe yapfushije umugore we

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Frank Joe na Melanie Gale bashyingiranwe mu 2009

Rukundo Frank wamamaye nka Frank Joe mu kumurika imideli no mu muziki yapfushije umugore we Melanie Gale Rukundo, babyaranye umwana w’umuhungu.

Ni amakuru Frank Joe yatangaje abinyijije ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko ababajwe no gutangaza ko umugore we Melanie Gale Rukundo, umubyeyi w’umuhungu we akunda cyane, yitabye Imana.

Ati “Yari umuntu w’agatangaza, w’ubwenge budasanzwe, kandi w’intwari udacika intege. Tuzamukumbura cyane mu buzima bwacu.”

Frank Joe na Melanie Gale bashyingiranwe mu 2009, nyuma y’imyaka ibiri babyara imfura yabo y’umuhungu bayita Taye Rukundo.

Frank Joe kuri ubu atuye ku Mugabane w’Amerika ya Ruguru mu hihugu cya Canada.

Frank Joe na Melanie Gale bashyingiranwe mu 2009

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi