Gicumbi: Urubyiruko rukeneye aho kwigira imyuga, akazi no guhinga ubutaka bwa Leta budakoreshwa

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Urubyiruko rwa Gicumbi rwagaragaje imbogamizi rufite mu kwiteza imbere

Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruvuga ko mu gihe hari bimwe mu byifuzo bitari byashakirwa ibisubizo, hakiri imbogamizi zo kwiteza imbere mu mboni zabo.

Ni ibyifuzo bagarutseho kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 ubwo hateranaga inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yaberaga mu karere ka Gicumbi .

Bavuga ko nubwo hari bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bagezeho, nko gukora imishinga yatumye binjira mu buhinzi bw’icyayi, imyuga yo kudoda inkweto zigezweho, abakora imigati na serivisi z’ubukerarugendo, harimo n’imyenda yo gucuruza, ariko hakiri ihurizo rigitsikamiye iterambere ryabo, basaba kurushaho kwegerwa.

Basesayose Thelesphole uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko muri Gicumbi, avuga ko hari ibyagezweho bishimira, gusa ko nka bagenzi be ahagarariye bakunze kwifuza aho bamurikira ibikorwa byabo ariko ntibahabone, bityo bakaba bavuga ko amaso yaheze mu kirere.

Ikindi bagarukaho ni ukuba mu karere ka Gicumbi kose nta shuri rya IPRC bafite, kandi hari urubyiruko rugera ku bihumbi 124 rutuye mu mirenge 21 rukeneye kwiga imyuga igezweho, no kwihangira imirimo. Gusa bavuga ko bishyizwe muri aka Karere byafasha bamwe mu bavuga ko badafite amikoro yo kujya kubyiga ahandi.

Bavuga kandi ko baramutse batijwe ibishaganga bya leta, ndetse n’ubutaka budakoreshwa byabafasha kwinjira mu buhinzi byeruye, ndetse bakagira n’uruhare rwo kubungabunga ibidukikije bafata amazi ava ku musozi, no kubungabunga icyogogo cya Muvumba giherereye ku mupaka wa Gatuna gikunze kubangamira abaturage mu bihe by’imvura.

Kuri ubu urubyiruko rugera ku bihumbi 16 rwamaze guhabwa akazi, ariko kandi hari abakiri mu bushomeri, abiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza, bibaza ibyo bazakora nibarangiza kwiga, kuko  bafite impungenge z’ubushomeri mu gihe bazarangiza amasomo yabo.

Kanyange Aline avuga ko ku ruhande rw’abangavu n’abakobwa na bo babangamiwe cyane n’umubare w’ abashomeri bafite, bituma bamwe muri bo hari abahabwa imirimo y’intica ntikize ngo babone uko bigurira ibikoresho by’ibanze, birinda ababashukisha ibyabagusha mu bishuko.

Ati “Twe i Gicumbi abakobwa tugera ku bihumbi 63, kandi igipimo cy’urubyiruko rwose cyabaruwe muri (NISR Report 2022) cyagaragaje ko abafite akazi bari ari 54,8%, ariko abandi bakaba bifuza kwiteza imbere, aho bagenzi bacu usanga bari gukora mu nzu z’uburiro (restaurant), kandi bararangije kwiga Kaminuza ariko ugasanga bahembwa ibihumbi 20Frw kumanura hasi.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Gicumbi, Basesayose Thelesphore wicaye hagati, ari kumwe n’Umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu

Yongeraho ko ayo mafaranga ugendeye ku biciro biri ku isoko usanga urubyiruko rugifite imbogamizi zo kwiteza imbere, ariko kandi ko biteguye kuzabigeraho nyuma y’uko akenshi iyo berekanye ibibazo byabo bafasha gushakisha ibisubizo bikavugutirwa umuti.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ahakiri imbogamizi ku rubyiruko hagaragajwe, ariko biri gutekerezwaho, ku buryo uko ubushobozi bugenda buboneka bagomba gushyigikira urubyiruko rukiteza imbere.

Ati ”Bamwe mu rubyiruko turashima umuhate mufite mu kwiteza imbere, hari abo twahaye imirimo igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gusazura amashyamba no kuyatera. Gusa aho mu gifite imbogamizi natwe turahari nk’abayobozi tuzarushaho kwishakamo ibisubizo, ariko aho bitugoye tunasabe ubufasha, aho bizajya bikunda twiteguye kubashyigikira mu byifuzo byanyu kuko nimwe mbaraga z’igihugu.”

Urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruvuga ko guteza imbere Akarere bishobora kugerwaho kandi bigakorwa hatabayeho kwangiza ibidukikije, bakifuza guhabwa indi mirimo igendanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, no koroherezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Muri iyi nteko rusange y’urubyiruko yaranzwe no kumurika ibikorwa bitandukanye bagezeho, urubyiruko rwaremeye inka ebyiri abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, hanatangwa imipira yo gukina n’imyambaro izajya ifabasha mu bukangurambaga mu tugari twose.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yijeje urubyiruko ubufasha aho bishoboka
Urubyiruko rwamuritse bimwe mu bikorwa bitandukanye bagezeho
Urubyiruko rwahawe imipira yo gukina n’imyambaro ya siporo

NGIRABATWARE Evence /UMUSEKE.RW i Gicumbi 

Yisangize abandi