Mu Kiganiro Padiri Karangwa Hildebrande yatanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jesoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Kabgayi yabaye ipfundo ry’amacakubiri yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Padiri Karangwa Hildebrande akaba ni Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside avuga ko umwaka w’1958 wabaye umwaka w’amacakubiri ashingiye ku moko kuko aribwo bamwe mu banyapolitiki bo mu bwoko bw’abahutu icyo gihe bashinze ishyaka bise “Mouvement Social Muhutu”.
Padiri Karangwa avuga ko mu bari barirangaje imbere harimo Perezida Kayibanda Grégoire n’abandi bafatanyaga.
Ati”Abatutsi benshi bari barahungiye aha iKabgayi kuko niho hari mu bihayimana bazi ko baharokokera ariko abenshi barahacirwa”
Padiri Karangwa avuga ko mu bari bahahungiye nawe abarimo kuko hari na Padiri Rukundo Emmanuel wakoreraga iKabgayi wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse akaba yarahamwe n’icyaha cya Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu Rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha muri Tanzania.
Ati”Hano i Kabgayi niho hari ikibanza cya Jenoside kuva mu mwaka wa 1958 n’indi myaka yagiye isimburana kugeza ku ndunduro yaJenoside kandi Kiliziya ikabyemera”
Uyu Mushakashatsi avuga ko n’Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika cyitwa Kinyamateka yakoreyeho ubushakashatsi kitigeze cyamagana ayo macakubiri ashingiye ku bwoko.
Avuga ko hari n’ishyaka ryitwa Hutu Power ryabayeho kandi rikurikirwa n’abahutu benshi bashaka kwigaranzura abo bitaga abatutsi.
Ati”Iri pfundo ry’amacakubiri kandi abahutu barifashijwemo n’abapadiri bera ndetse na Leta y’ububiligi.”
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko barimo guhangana n’ingaruka za Jenoside kuko ari n’umwanya wo kurwanya ingengabitekerezo yayo.
Ati”Uyu niwo mwanya wo kwegera no komora ibikomere abarokotse Jenoside, tubaha ihumure ndetse tunasubiza icyubahiro abacyambuwe “
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko bamwe mu bihayimana biciwe aha iKabgayi bishwe bagerageza guha ubufasha abari bahahungiye.
Ati”Aba bose bishwe kubera ko ari abatutsi kandi hirya no hino muri za Kiliziya ahagombaga gutangirwa ijambo ry’Imana nyamara hahindutse amarira n’agahinda.”
Muri iki gikorwa abayobozi n’Abakozi babarizwa muri Diyosezi ya Kabgayi bibutse abihayimana, abakristo , abakoraga mu bigo by’amashuri ndetse no mu zindi serivisi za Diyosezi ya Kabgayi bahiciwe.







MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga