Mu irushanwa Nyafurika riri guhuza amakipe y’Akarere ka Gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu mukino wa Handball (IHF-Trophy), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 18, yatangiye inyagira Djibouti inanganya na Uganda iri iwayo.
Ku wa 6 Gicurasi 2025, ni bwo iri rushanwa riri kubera i Kampala muri Uganda, ryatangiraga. U Rwanda rwajyanye amakipe abiri y’abangavu bari munsi y’imyaka 18 na 20, rwatangiye neza mu bari munsi y’imyaka 18.
Aba bangavu b’u Rwanda, babanje kunyagira Djibouti ibitego 69-4 mu gihe umukino wa Kabiri banganyije na Uganda ibitego 41-41. Mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere na Kenya, Djibouti na Tanzania mu gihe mu batarengeje imyaka 18, ruri mu itsinda rya Kabiri na Uganda ndetse n’u Burundi.
Kuri uyu wa Gatatu, mu batarengeje imyaka 18, abangavu b’u Rwanda barakina na Uganda Saa Kumi n’Imwe z’amanywa za Kigali mu gihe mu batarengeje imyaka 20 rukina na Djibouti Saa Tanu z’amanywa za Kigali.
Iri rushanwa biteganyijwe ko rizarangira ku wa 10 Gicurasi 2025.












UMUSEKE.RW