I Nyabisindu hagiye kubakwa inzu zizakura mu kajagari imiryango myinshi

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
I Nyabisindu hagiye kubakwa inzu zizakura mu kajagari imiryango 1600

Umujyi wa Kigali watangaje ko i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera hagiye gukomeza umushinga uzasiga imiryango 1600 yari ituye mu buryo bw’akajagari yimurirwa mu nzu zijyanye n’igihe.

Ni ibikubiye mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze aho wavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umujyi wa Kigali igiye gukomeza umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire aho i Nyabisindu.

Rivuga ko mu Karere ka Gasabo uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa uzakorerwa mu Midugudu ine irimo Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II na Ibuhero mu Murenge wa Remera

Uyu mushinga uzakorerwa ku buso bungana na hegitari 38.54, ahazatuzurwa imiriyango isaga 1,600 yari isanzwe ihatuye mu buryo bw’akajagari.

Riti” Uje gukurikira undi wo kuvugurura no kunoza imiturire muri Mpazi, mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, ahaherutse kuzura inzu zo gutuzwamo imiryango 688.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Jimmy Gasore, asobanura iby’uyu mushinga, yavuze ko ushimangira intego ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere rirambye ry’imijyi.

Ati “ibi ntibawo ari ukubaka inzu gusa, ahubwo ni no kwihesha agaciro, kongera ibikorwa remezo tugeza ku baturage, no kugabanya ahantu hatuwe mu buryo budatunganyije. Buri Munyarwanda wese akwiye gutura ahantu hamuhesha ishema.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva we avuga ko gutangiza umushinga wa Nyabisindu ari intambwe ikomeye yo gukomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwo kuvugurura imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Dufatiye urugero ku mushinga wa Mpazi. Turimo kubaka mu buryo bunoze kandi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe dufatanyije n’abaturage bacu, kandi nta n’umwe dusiga inyuma.”

Imbamutima z’uwari utuye mu kajagari

Kanzayire Josiane, utuye mu Mudugudu w’Amarembo II yavuze ko uwo mushinga uje ari igisubizo mu kubakura mu manageka.

Ati “Tumaze igihe dutuye muri izi nzu zari zishaje. Dutewe ishema n’uyu mushinga kandi turawubonamo ahazaza heza h’abana bacu. Turemera tudashidikanya ko ubuzima twari tubayemo bugiye guhinduka.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’umwaka umwe.

MUGIRANEZA THIERRY

 UMUSEKE.RW

Yisangize abandi