Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wamaganye ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ubwicanyi bwakorewe Nyirangirinshuti Thérésie w’imyaka 67 wo mu karere ka Nyamasheke.
Uyu mukecuru wari umupfakazi wa Jenoside yasanzwe mu cyumba araramo yishwe urwagashinyaguro, mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Hahise hafatwa abantu batandatu bakekwaho uruhare muri urwo rupfu rw’umukecuru.
Umuryango IBUKA watangaje ko uyu mukecuru wari utuye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke yishwe n’abataramenyekana, ariko wamagana ibyo bikorwa bya kinyamaswa byibasira abarokotse, unasaba iperereza ryimbitse.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga , IBUKA yagize iti “Umuryango IBUKA wamaganye byimazeyo ibi bikorwa bya kinyamaswa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. IBUKA irasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi, uwabigizemo uruhare wese, ubutabera bukamukanira urumukwiye.”
Umuryango IBUKA kandi wasabye buri wese ukirangwa n’ubugome guca ukubiri na bwo kandi uwinangiye agahanwa by’intangarugero.
IBUKA ikomeza igira iti “Nyakwigendera, Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Abaturanyi b’uyu mukecuru nabo bashenguwe n’uburyo yishwe nabi kandi yari umunyamahoro wabanaga na buri wese neza.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie, yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze ubwo bugizi bwa nabi.
UMUSEKE.RW