Imbere mu cyumba gitorerwamo Papa, umurage wa Papa Fransisco, Cardinal Kambanda yabivuye imuzi

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Cardinal Kambanda yavuze uko yakiriye itorwa rya Papa mushya

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko igikorwa cyo gutora papa cyagizwemo uruhare na roho mutagatifu, anagaruka ku murage wa  Papa Fransisco.

Ni mu kiganiro cyihariye Cardinal Kambanda, yahaye PACIS TV nyuma yo kuva mu muhango  uba uhanzwe amaso n’Isi wo gutora papa.

Cardinal Robert Prevost   kuwa 8 Gicurasi 2025 nibwo  yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Uyu Munyamerika w’imyaka 69, yahisemo izina rya Leo XIV, akaba ari uwa 267.

Papa Leo XIV yasimbuye Papa Francisco witabye Imana ku wa 21 Mata 2025  azize indwara z’ubuhumekero yari amarenye iminsi.

Uko asobanura Papa Fransisco

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko Papa Francisco witabye Imana yaranzwe no kwitangira ivanjiri ndetse no guharanira ko Isi igira amahoro.

Ati “ Papa Fransisco muri iyi myaka 12 yari amaze, Kiliziya yayishyizemo kashe(cashet) kuko yayihaye imbaraga zikomeye. Ni umuntu twese yadukoze ku mutima kubera impamvu nyinshi. Papa Fransisco yitangiye kwamamaza ivanjili kandi akabikorana ibyishimo.”

Akomeza agira ati “ Icyakabiri yashimangiraga ukuntu Imana idukunda, Imana ari umubyeyi n’impuhwe kandi agakunda abantu, agakunda abakene n’imbabare, akaba umuntu wicisha bugufi cyane kandi ubabazwa n’intambara.”

Cardinal Kambanda avuga ko i Vatican hari huzuye agahinda kenshi n’umubabaro ku bwo kubura umushumba wa Kiliziya.

Ati “Hari amarira menshi n’agahinda kubwo gutakaza umushumba mukuru kandi abantu batuturutse impande zose.”

 Gutora Papa byayobowe na Roho Mutagatifu

Cardinal Kambanda yabaye umunyarwanda wa mbere utoye umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi.

Avuga ko umuhango wo gutora Papa  udasanzwe kuko uwatowe ari we  Imana iba  yatoranyije.

Ati “ Numvaga  Bikiramariya turi kumwe,twiyambaza Roho mutagatifu.Ni igikorwa gitagatifu, ni isakaramentu. Ubu itora risigaye ritamara igihe kinini, turashima Imana.Mu isengesho twese tuba dusenga ngo Imana itwereke Papa mushya.”

Cardinal avuga ko muri icyo gihe cyo gutora baba banategura ushobora gutorwa kwemera umuhamagaro kugira ngo adahakana.

Mbere y’itororwa rya Papa Leo XIV, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe ifoto imugaragaza yambaye nk’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Nyuma yo gutora Papa Leo XIV bamwe basanishije ifoto ya Trump, bashaka guhuza n’itorwa rya Papa ufite ubwenegihugu bwa Amerika, bavuga ko haba hari hazwi uzatorwa.

Icyakora kuri Cardinal Kambanda, yavuze ko nta muntu wakwinjira mu muhango gutora papa azi uzatorwa kuko ari igikorwa ngo kiyoborwa na roho mutagatifu

Ati “Ntawinjiramo avuga ngo ni njyewe. Hagize uwinjiramo avuga ngo ni njyewe ntabwo bifata. Haza uwo Roho Mutagatifu yatweretse nawe ukabona biramuremereye.”

Akomeza agira ati “Iyo amaze kwemera kuba Papa, yinjira mu cyumba cyitwa icy’amarira, akiherera ndetse akanambara imyenda y’umushumba mukuru wa Kiliziya ndetse n’umwotsi w’umweru ukazamuka.”

Avuga iki kuri Papa watowe ?

Cardinal Kambanda avuga ko Papa Leo XIV ari umuntu ufite ukwemera.

Ati “Imana yaduhaye Papa ukenewe muri iki gihe. Papa Lewo XIV, ni umuntu ufite ukwemera guhamye.”

Avuga ko Papa mushya azi ibice bitandukanye by’Isi bityo bizamworohera gukora umuhamagaro.

Papa Leo XIV watowe ni uwa 267, asimbuye Papa Francis witabye Imana ku itariki 21 Mata 2025, akaba yari Arikiyepiskopi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi