Mu gihe hari gukinwa imikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025, benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bakunze kunenga igice cy’imisifurire bashinja kudakora neza inshingano za bo.
Ejo ku wa 28 Gicurasi 2025, ni bwo umwaka w’imikino w’umupira w’amaguru mu Rwanda, uzashyirwaho akadomo. N’ubwo ari umwaka w’imikino waranzwe na byinshi, UMUSEKE watunze itoroshi muri bamwe by’ingenzi biza imbere yaba mu byagenze neza cyangwa nabi.
Imikino y’ibirarane yabaye mike!
Abakunzi ba shampiyona y’u Rwanda, barashima urwego rushinzwe kuyitegura (Rwanda Premier League) bitewe n’igabanuka ry’imikino y’ibirarane muri uyu mwaka w’imikino 2024-25. N’ubwo hari imikino yagiye ihindurirwa amatariki yakiniweho, ariko bitandukanye no mu myaka yashize aho shampiyona yakururukaga kugeza ubwo bamwe mu bayobozi b’amakipe bagiye mu madeni y’imishahara y’abakinnyi kandi batabaga bateganyije mu ngengo y’imari.
Rayon Sports na APR FC zashyuhije imikino yo mu Intara!
Muri uyu mwaka w’imikino, inshuro zose Rayon Sports na APR FC zakiniye mu Intara y’Amajyepfo (Huye) no mu Burengerazuba (Rubavu), abafana bararyohewe ndetse abacuruzi bo muri utwo Turere, babyungukiramo.
Izi kipe zombi, zagiye zerekeza muri utu Turere mu cyumweru kimwe, imwe igakina ku wa Gatandatu indi igakina bucyeye ku Cyumweru. Ibi byatumye izi stade zibona abafana benshi ariko kandi hamwe zahavuye mu marira. Nko mu Akarere ka Huye, uyu mwaka nta bwo izi kipe zombi zizigera zibagirwa ibyo zahaboneye kuko zombi nta nta n’imwe yigeze ihatsindira yaba Amagaju FC cyangwa Mukura VS.
Gutakariza imikino muri iyi Intara y’Amajyepfo, byongeye kuryohera abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane ko nta watekerezaga ibyavuye muri iyi mikino.
Amakipe yakoresheje abato benshi!
Muri uyu mwaka w’imikino kandi kimwe mu bindi byo kwishimira, ni umubare munini w’abakinnyi bato bagaragaye mu makipe ndetse bakaba baranabonye umwanya wo gukina. Ingero za hafi zihita zumvikana, ni abato ba Kiyovu Sports (Niyo David, Irené, Darcy na Tabu Crespo). Aba bafashije cyane Urucaca mu rugamba rwo kutajya mu cyiciro cya Kabiri.
Ahandi hagaragaye abakinnyi bato kandi bafashije amakipe ya bo, ni mu Amagaju FC aho rutahizamu wa bo, Useni Seraphin ufite ibitego 11, yayifashije cyane. Abanda bato bagaragaye, barimo Didier wa AS Kigali, Bobo wa Marines FC, Adama Bagayoko wa Rayon Sports n’abandi.
Ihangana ku makipe yahataniraga igikombe cya shampiyona!
N’ubwo Rayon Sports yatakaje igikombe cya shampiyona, ariko yayoboye urutonde rw’agateganyo igihe kirekire ndetse bisaba ikipe y’Ingabo kwigengesera ngo idakomeza gutakaza imikino yindi hanyuma ikinyuranyo kikaba kinini. Byasabye ko Gikundiro itakaza umwanya wa mbere ku munsi wa 28 wa shampiyona ubwo yatsindwaga na Bugesera FC ibitego 2-1.
Ariko ibi ntibikuraho ko aya makipe yombi yahanganye kuva shampiyona itangiye kugeza mu mikino iri kuyiganisha ku musozo. Aya makipe ahora acunganye, yanganyije imikino yombi ya shampiyona. Rayon Sports ntiyaherukaga guhangana nk’uko yabigaragaje muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Ibirarane byabaye bike, imikino yo mu Ntara yaryoheye abakunzi ba ruhago (Huye, Rubavu), abakiri bato (18,20) batanze icyizere, Guhangana ku makipe yahataniye igikombe cya shampiyona, iyirukanwa ry’abatoza.
Amabaruwa yabaye menshi!
Niba hari shampiyona yagaragayemo amabaruwa menshi abayobozi b’amakipe bandikiye Ferwafa, ni iyi. Kenshi amakipe yagiye yandikira iri shyirahamwe agaragaza bimwe mu byabaga ari ibyifuzo bya bo n’ubwo byose bitigeze bisubizwa uko bamwe babyifuzaga.
Rayon Sports, Police FC, APR FC, Amagaju FC n’andi, yagiye yandikira inzego bireba zirimo Rwanda Premier League, agaragaza ko hari aho yarenganyijwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ubwo yari iri mu marushanwa Nyafurika, ikipe ya APR FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), isaba ubutabera nyuma y’aho icyifuzo cya yo cyo gusubikisha umukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona yari ifitanye na Police FC cyanzwe na Rwanda Premier League.
Mu minsi ya vuba ishize, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye iri shyirahamwe busaba ko umusifuzi wayisifuriye umukino wayihuje na Bugesera FC, Ngaboyisonga Patrick, yahindurwa ariko basabwa gusubiza amerwe mu isaho ndetse ni we wawusifuye kugeza urangiye Gikundiro itsindiwe i Bugesera ibitego 2-1.
Uretse aya makipe manini muri ruhago y’u Rwanda, hari n’andi yagiye yandika amabaruwa agaragaza bimwe atishimiye.
Imisifurire yatunzwe urutoki cyane!
Abize ibijyanye n’amategeko, bigishwa ko igihe cyose umucamanza agiye guca urubanza, aba agomba kuruca araramye ndetse ahagaze hagati nta ruhande ahengamiyeho kugira ngo akoreshe ubunyamwuga mu kazi ke ka buri munsi. Umusifuzi nk’umucamanza w’umukino, nawe aba agomba kubigenza atyo ariko uyu mwaka w’imikino, abakunzi ba ruhago, abatoza, abayobozi ndetse n’abakinnyi, bakunze kwinubira ibyemezo by’abasifuye iyi shampiyona.
Hari n’abadatinya kuvuga ko igice cy’abasifuzi, ari cyo gifite amanota make mu bindi bice byose byaranze iyi shampiyona muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-25. Ariko ibi ntibikuraho ko hari ibyo gushima birimo nk’imwe mu mikino ikomeye yagiye ihabwa abasifuzi banini kandi ikarangira nta rwitwazo rw’umusifuzi rujemo.
Amikoro yongeye gukoma mu nkokora amakipe!
Nk’uko byagiye bigenda no mu yindi myaka, no muri uyu hongeye kumvikana amakipe yakomwe mu nkokora n’amikoro make. Aha hahita humvikana Muhazi United, AS Kigali, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Bugesera FC ndetse na Etincelles FC. Bitewe n’ibirarane by’imishahara aya makipe yari afitiye abakinnyi, byageze aho bahagarika imyitozo. Kuri Gikundiro, ho byayikozeho nk’ikipe yari ihanganiye igikombe cya shampiyona.
Abatoza bahambirijwe ku bwinshi!
Mu batoza 16 batangiye shampiyona, mbarwa ni bo bayisozanyije n’amakipe ya bo. Imwe mu makipe yaciye uduhigo two gutozwa n’abatoza benshi muri uyu mwaka w’imikino, ni Vision FC. Haciyemo abatoza batanu barimo umwongereza, Colum Shaun Selby, Banamwana Camarade, Mbarushimana Abdou, Lomami Marcel na Muvunyi Félix wayigarutsemo.
Ahandi ni muri APR FC baherutse gutandukana n’abatoza bari bayobowe na Darko Novic n’abari abungiriza be. Muri Gasogi United na bo bahisemo gutandukana na Gyslain Bienvenu Tchiamas, Rayon Sports yatandukanye na Robertinho, Etincelles FC yatandukanye na Nzeyimana Mailo imushinja guta akazi, AS Kigali yatandukanye na Guy Bukasa ikipe igumana na Mbarushimana Shaban, Bugesera FC yatandukanye na Haringingo Francis weguye ku mpamvu ze bwite maze ikipe ihita ihabwa Banamwana Camarade, mu gihe na Kiyovu Sports yatandukanye na Joslin Bipfubusa wasimbuwe na Lomami Marcel utarahatinze.
Ihinduka ry’ubuyobozi bwa APR FC!
Mu buryo bwatunguye benshi muri uyu mwaka w’imikino, ikipe y’Ingabo yahinduye ubuyobozi, uwayiyoboraga, Rtd Col. Richard Karasira asimburwa na Brig. Gen, Déo Rusanganwa. Ihinduka ry’ubuyobozi muri iyi kipe, byanajyanye no gutandukana n’abakinnyi bakomoka muri Nigeria babiri n’igaruka rya Nshimirimana Ismail Pitchou.
Imvugo zikakaye z’abayobozi n’abatoza b’amakipe!
Muri uyu mwaka w’imikino, humvikanye abayobozi ndetse na bamwe mu batoza bakoresheje imvugo zikakaye bitewe no kuganzwa n’amarangamutima yo kutishimira bimwe mu byemezo abasifuzi babaga bafatiye amakipe ya bo. Zimwe mu ngero zibukwa, ni aho KNC uyobora Gasogi United yabwiye itangazamakuru ko ari ryo ryamusezereye mu Gikombe cy’Amahoro atari APR FC bari bahuye.
Ahandi humvikanye imvugo zikakaye, ni ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Marines FC kuri Kigali Pelé Stadimu warangiye Urucaca rutsinze ibitego 2-1. Yves Rwasamanzi utoza ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi, yumvikanye ashinja umusifuzi ko atamubaniye muri uyu mukino.
Indi mvugo yari ikakaye ku mutoza, ni ubwo Kirasa Alain utoza Gorilla FC, yabwiraga itangazamakuru ko abasifuzi batamubaniye ku mukino yari yakinnye na Kiyovu Sports. Undi mutoza ni Ruremesha Emmanuel nawe wikomye imisifurire ubwo ikipe ye yari imaze kunganya na Kiyovu Sports ibitego 2-2.
Iyi shampiyona yamaze kwegukanwa na APR FC n’ubwo itarasozwa. Kuri ubu ifite amanota 64 mu gihe Rayon Sports ya Kabiri ifite amanota 60. Harabura umukino umwe ngo uyu mwaka w’imikino ushyirweho akadomo. Ni igikombe cya gatandatu cya shampiyona kikurikiranya ikipe y’Ingabo yegukanye, kikaba icya 23 yegukanye kuva yashingwa.










UMUSEKE.RW