Abategera imodoka zitwara abagenzi muri Gare ya Muhanga bishimiye ko bagejejweho imodoka zigera ku 10 zitangiza ikirere.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rishinzwe gutwara abantu(ATPR), Mwunguzi Théoneste avuga ko imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi ari gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali zikaba zegerejwe abatuye iMuhanga.
Ati:”Intego nuko dukomeza kongera imodoka nk’izi zikoreshwa n’amashyarazi”.
Avuga ko usibye kudahumanya ikirere abagenzi bakwiye gushira impungenge ko bazajya bava i Kigali berekeza mu Karere ka Muhanga bicaye neza kandi nta gutendeka.
Ati:”Ubutumwa natanga ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije kugira ngo umwuka duhumeka urusheho kuba mwiza”.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko batazongera guhura n’ikibazo cy’umwotsi wavaga kuri zimwe mu modoka zikoresha ‘Mazout’ kuko zibabangamira.
Umwe yagize ati:”Bamwe bavaga mu modoka zisohora umwotsi bakamera nk’abarwaye”.
Uzatisenga Adeline umushoferi wabimburiye abandi bagore gutwara imodoka zikoreshwa n’amashyarazi avuga kuva yatangira gutwara nta nimwe irabura umuriro kuko babanje gukora igerageza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ati:”Nta musozi izi modoka zitaterera kubera ko dukora igerageza zazamutse kuri Buranga zerekeza i Musanze”.
Jit Bhattacharya Umuyobozi Mukuru wa BASI GO, avuga ko bagiye kwagura ibikorwa byabo by’ingendo muri aka Karere ka Muhanga kuko bari bamaze amezi 16 bakorera i Kigali.
Ati:”Imodoka zikoreshwa amashanyarazi zabanje gukorerwa igerageza mu Mujyi wa Musanze, Nyanza, Huye, Kayonza na Nyagatare”.
Uyu Muyobozi avuga ko muri aya mezi zimaze mu Mujyi wa Kigali zatwaye abagenzi 977000 mu ntera ya Kilometero 353000.
Ubuyobozi bwa Sosiyete ya BASI GO bukavuga ko izi modoka zimaze kugabanya Toni 170 z’imyuka ihumanya Ikirere.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.