Ishimwe ry’abagore 100 basoje amahugurwa yo kwiteza imbere

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

BUGESERA: Abagore 100 bo mu Murenge wa Mareba, mu Karere ka Bugesera, basoje amahugurwa y’amezi 12 bahawe n’umuryango Women for Women Rwanda, hagamijwe kubafasha kwiteza imbere binyuze mu mibereho myiza, ubuhinzi n’ubworozi bishingiye ku isoko.

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa, bamwe mu bagore bayitabiriye bagaragaje impinduka nziza mu buzima bwabo, bavuga ko ubu batangiye urugendo rushya rw’iterambere ku giti cyabo no ku miryango yabo.

Umwe mu bagore wasoje amahugurwa yagize ati:“Ubuzima bwanjye bwarahindutse cyane. Mbere nari umuntu ubayeho nabi, nta bumenyi bwo kwiteza imbere nari mfite. Ariko ubu meze neza, nta kibazo mfite, maze kubona icyizere cy’ejo hazaza.”

Undi nawe yagize ati: “Nabaga mu bukene bukabije. Abana banjye ntibaryaga neza, sinabashaga no kubajyana ku ishuri. Ubu nabashyize mu ishuri, nabaguriye ubwisungane mu kwivuza, kandi naguze ihene binyuze mu itsinda ry’imigabane.”

Abagore kandi bashimangiye ko bigishijwe ibijyanye no kuboneza urubyaro, ibintu bavuga ko byagize uruhare mu kugabanya ibibazo byaterwaga no kubyara abana badashoboye kurera.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Women for Women Rwanda, Ingabire Marie Chantal, yashimye imyitwarire myiza yaranze aba bagore bitabiriye amahugurwa, ababwira ko ubumenyi bahawe buzabafasha kugera ku iterambere rirambye.

Ati: “Turabashimira byimazeyo ko mwashoboye kuyitabira. Rwari urugendo rutoroshye ariko mwarihanganye, kandi ubuhamya bwanyu bugaragaza ko hari impinduka.”

Na ho Mukanyandwi Janvier, ushinzwe imibereho myiza mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Bugesera, yashimiye uyu muryango ku bufatanye mu guteza imbere abagore.

Yagize ati: “Basabwe gukomeza guteza imbere ingo zabo, bafatanyije n’abagabo babo. Iyo urugo ruzamutse, n’igihugu kirazamuka.”

Aba bagore bahawe amahugurwa ku buzima, ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’isoko. Buri umwe yahawe ihene izajya imufasha kubona ifumbire yo guteza imbere ubuhinzi bwe.

Umuryango Women for Women Rwanda, watangiye ibikorwa byawo mu 1997 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze kugera ku bagore barenga ibihumbi 100 hirya no hino mu gihugu, ubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiyubaka mu buryo burambye.

Bahawe ihene zo kubafasha kubona ifumbire no kwiteza imbere
Bibukijwe ko umugore wishoboye ari umusingi w’igihugu gikomeye

Imiryango yabanaga mu buryo butemewe yasezeranye
Hamuritswe umusaruro w’ibyo bamaze kugeraho mu buhinzi

Bahawe impanuro basabwa gukoresha ubumenyi bahawe bahindura imibereho

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Bugesera

Yisangize abandi