Uwahoze ayobora Kiyovu Sports, Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yibukije abayobozi ba Rayon Sports ko na nyina w’undi abyara umuhungu nyuma yo kumuserereza ko ikipe yahoze ayobora yabuze igikombe mu 2023.
Ku wa 21 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe iminota 33 yari isigaye ngo umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports w’umunsi wa 28 urangire.
Uyu mukino watumye Gikundiro itakaza umwanya wa mbere, warangiye Abanya-Bugesera batsinze ibitego 2-1.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports, yakinnye ku mubyimba abayobora Rayon Sports abibutsa ko ubwo Kiyovu Sports yananirwaga gutsinda Sunrise FC ku wa 21 Gicurasi 2023, hari ibindi byari byihishe inyuma.
Ati “Harya twananiwe gutsinda Sunrise FC? Mwebwe se mwazize iki kuri iriya tariki isa n’iyacu? Nsuhuriza abasaza uti karibu cyane, ni wo mupira w’i Nyarugenge.”
Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 59 aho irushwa abiri na APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61.

UMUSEKE.RW