Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abatanze ubuhamya bagaya abaganga bagambaniye bagenzi babo basangiye umwuga, bagakuramo abarwayi Serum.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bufatanyije n’Ibitaro bya Remera Rukoma bwagarutse ku bugambanyi abari abakozi b’ibi Bitaro n’ibigo Nderabuzima byo mu cyahoze Komini Taba bicishije abo bakoranaga babaziza ko ari Abatutsi.
Mukanaho Sarah wari umukozi w’Ibi Bitaro mbere ya Jenoside na nyuma yaho avuga ko Abatutsi bose biciwe muri ibi Bitaro bagambaniwe na bagenzi babo bakoraga umwuga umwe wo kwita ku barwayi.
Mukanaho avuga ko abaganga bahamagaraga Interahamwe zikava hanze y’Ibitaro zikinjira mu Bitaro zije kuvumbura abo mu bwoko bw’Abatutsi icyo gihe.
Ati”Jenoside yatangiye mfite umuhungu twashakaga kubana niwe waje kuntwara arampisha ngira amahirwe yo kurokoka.”
Uyu mubyeyi avuga ko inkuru y’iyicwa rya bagenzi be yamusangaga aho yari yihishe kuko hatari kure n’Ibitaro.
Gusa avuga ko usibye abo bakoranaga bagambaniwe na bagenzi babo, Interahamwe zamwiciye abavandimwe batandatu na Se.
Ati”Buri gihe iyo nje kwibuka nishyira mu mwanya w’abishwe ngatekereza ko uyu munsi baba barimo gushyira indabyo aho nduhukiye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera Rukoma Dr Jaribu Théogène avuga ko hatishwe gusa abakozi b’Ibitaro cyangwa abo mu bigo Nderabuzima ahubwo ko hishwe abarwayi n’abarwaza ndetse n’abari baje bahahungiye.
Ati”Babavanaga imbere mu Bitaro bakabicira mu marembo barangiza bakabarunda mu cyobo cyahabaga. “
Dr Jaribu avuga ko ubusanzwe abaganga bashinzwe kurengera abarwayi ariko bikaba biteye agahinda kumva ko abaganga aribo bagambaniye bagenzi babo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi Bushayija Fred yahumurije Abarokotse muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko abizeza ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda.
Ati”Dufite Ubuyobozi bwiza bwashyize imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda ubu turashimangira Politiki nziza y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”
Yasabye kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ku bayihembera kuko ishobora gusubiza inyuma Iterambere iGihugu kiganamo.
Aho ibi Bitaro bya Remera Rukoma biherereye n’aho ibiro by’icyahoze ari Komini Taba Burugumesitiri Akayezu Jean Paul yayobora ari nawe washishikarije abahutu kwica abatutsi ni mu birometero birenga bibiri.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ Kamonyi