RIB yataye muri yombi umukozi w’Umurenge

Yanditswe na Elisée MUHIZI
umukozi w’Umurenge muri Kamonyi yatawe muri yombi

Kamonyi: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umukozi w’Umurenge wa Runda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buvuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umukozi w’uyu Murenge witwa Tuyishime Manassé bukavuga ko butaramenya icyaha bumukurikiranyeho akekwa gukora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide yabwiye UMUSEKE ko RIB yasanze  Manassé ari mu kazi iramufata imujyana kumufungira i Kigali.

Ati ”Ntabwo batubwiye icyo afungiye dosiye ifitwe na RIB.”

Gitifu Ndayisaba avuga ko batazi aho uyu mukozi aherereye usibye kumva ko afungiye iKigali.

Gusa amakuru UMUSEKE ufite avuga ko Tuyishime Manassé yafataga mudasobwa agahindura amwe mu makuru yo muri serivisi y’irangamimerere uko yishakiye, cyakora Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko icyo cyaha akekwaho batakizi.

Abandi bakavuga ko Tuyishime nta hantu ahurira na serivisi zo mu irangamimere kuko atabifite mu nshingano.

Tuyishime Manassé akora mu bunyamabanga rusange bw’Umurenge wa Runda akaba ashinzwe kwakira no guha serivisi nziza abagana Umurenge (Customer Care).

Turakomeza gukurikirana amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi ndetse n’icyaha akekwaho.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • Nonese ibyo mutability hehe customer care yahindura irangamimerere uko yishakiye gute kandi nta access bagira kuriyo system? Ubwose kuba numurenge utazi icyo fungus, akaba yarengejwe inzu zitabarika zigungirwamo ziri muri Kamonyi namakuru yose akajana Kigali ntacyo numvako!!!!! Ubwo ari kumashanyarazi nyine nejo mwakumvako yinigishije amashuka !!! Misa nikomereze ibyange ndebeko Bwa ya kabiri

  • Nta butabera bwikigali hakenewe abakunda i gihugu! ubwo ntihabuze uwabonye yarwaye ngo amurebye nabi! Ejo ngo yakoze ideo genoc; ihangane mwana wa mama habonetse uwo mu ntoranywa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *