Abaturage bo mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi bagaragaje ko ubusinzi, ubuharike n’ubushoreke bikihagaragara ari bimwe mu bikomeje gukurura amakimbirane mu muryango no kubangamira ihame ry’uburinganire.
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’abagize Inama Njyanama y’Akarere mu bikorwa by’Iterambere n’Imibereho myiza, ni bwo abaturage babigaragaje, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025.
Abaturage bavuze ko amakimbirane aharangwa akunze guturuka ku kuba abagabo benshi bakunze kujya mu nshoreke ndetse abandi bagahitamo guharika abo bashakanye.
Hishamunda Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Bukimba, Akagari ka Gihara yavuze ko ibibazo by’ubusinzi aribyo ntandaro y’amakimbirane abera mu ngo.
Ati:“Abajyanama bafatanye n’Inzego z’ibanze mu kugabanya amakimbirane abera mu ngo kuko abayafite biganjemo abasinzi no kuba bafite inshoreke.”
Minani Sylvain we avuga ko hari abagabo badakozwa ibyo kubana n’umugore umwe ugasanga babyara abana hirya no hino, ibiteza amakimbirane y’urudaca.
Ati:”Iki kibazo cy’ubushoreke kimaze gufata intera ndende, tugasaba ko Itegeko rigenga umuryango rihinduka umugabo akajya ashaka abagore benshi yatunga”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Kamonyi, Musabyimana Marie Goreth, yavuze ko bagiye gukora ibarura ry’ingo zifite amakimbirane kugira ngo baganirize urugi ku rundi.
Ati:”Numvishe ko hari umugabo wasabye ko abagabo babemerera gushaka umugore urenze umwe, ibi ntabwo byashoboka kuko baba bakemuye ikibazo cy’irari ry’umubiri bakiyibagiza ko byabangamira uburenganzira bw’abana n’ubw’uwo mugore wa kabiri.”
Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Kamonyi, Nyoni Lambert yagaragaje ko gukemura ikibazo cy’amakimbirane ari ukumva impande zose ziyavugwamo.
Ati:“Ibibazo by’amakimbirane ntabwo twabisubiriza hano mu nteko y’abaturage kuko bisaba gucukumbura.”
Nyoni avuga ko nibamara gusesengura uko ayo makimbirane ateye aribwo bazafatira ibyemezo ba nyirabayazana.
Mu bindi bibazo abaturage bashyikirije abagize Inama Njyanama y’Akarere harimo kwegerezwa ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo ihuza Imidugudu yo mu Murenge wa Runda, n’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitawufite.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.