Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yasubiye mu Rukiko yiregura ku byaha akurikiranyweho birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yatangiye kwiregura kubyaha aregwa birimo guhakana jenoside, guteza imvururu muri rubanda, no kuterekana inkomoko y’umutungo we. Ibi byaha byose arabihakana.
Karasira Aimable n’umuhanzi akaba n’uwahoze ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda yamenyekanye cyane mu biganiro yatangaga kuri YouTube.
Mu kwiregura ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside Karasira wari ucyeye cyane kandi yitonze mu rukiko yavuze ko imvugo umushinjacyaha ashingiraho ikirego igiri iti’’Leta ya Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho” ko iyo mvugo ye yumviswe nabi n’umushinjacyaha bumwitirira amagambo atavuze abwira Umucamanza ati “Reka mbwire urukiko ukuri, ibyo ntabyo navuze”
Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside kandi yarezwe amagambo yakoresheje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye ‘Imbarutso’ ya jenoside yakorewe abatutsi 1994,
Aimable Karasira yemera ko ijambo imbarutso koko yarikoresheje ariko yifashishije ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye barimo Jenerali Romeo Dalaire wayoboraga ingabo za MINUAR mu Rwanda agaragaza ko ariho yayikuye, Karasira yavuze ko atariwe wazanye iryo jambo ‘Imbarutso’ ko nawe yarikuye kuri abo bagiye baryandika kandi atari uko bagamije kwishimira jenoside cyangwa kuyiha ishingiro ahubwo bagamije kwerekana koko ko yateguwe.
Karasira avuga ko jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye akuze kandi afite ubwenge ko ndetse habanje ibimenyetso birimo urwango rukomeye rwagiriwe Abatutsi,maze kuri we ihanurwa ry’indege ya Habyarimana riba nk’ imbarutso yo kurimbura abatutsi.
Karasira kandi yireguye ku cyaha cyo guhakana jenoside abamwunganira babwira urukiko ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso simusiga kuri iki cyaha.
Me Bikotwa Bruce avuga ko Ubushinjacyaha bwagiye butanga ibisobanuro by’imvugo za Karasira mu biganiro yagiye atanga kuri Youtube kandi uregwa ariwe wakagombye gusobanura ibyo yashaka kuvuga.
Ibi ntibyaguye neza uhagarariye ubushinjacyaha yahise yaka ijambo abwira Me Bikotwa ati “Zana ibimenyetso byawe bivuguruza ibyo twatanze.”
Karasira w’imyaka 48 wahoze ari umwarimu wa kaminuza yafunzwe kuva mu mwaka wa 2021 ashinjwa ibyaha byo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we,urubanza rurakomeza muri Kamena uyu mwaka .

IVOMO:BBC
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW