Kiyovu Sports yahagaritse Wade ishinja guta akazi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwandikiye umutoza mukuru wa yo, El Hadji Malick Wade nyuma yo kumushinja guta akazi.

Mu minsi ishize mbere y’uko Kiyovu Sports yerekeza gukina na Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 29, humvikanye amakuru y’umutoza, El Hadji Malick Wade, ubwo yavugaga ko agiye gusohorwa mu nzu kubera kutishyura.

Uyu munya-Mauritania, ashinja Kiyovu Sports ko itamwishyuye imishahara ye ndetse akaba asaba ko yakwishyurwa.

Ibi byatumye Wade amara iminsi ibiri adakoresha imyitozo. Nyuma y’ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwe, bwamusubije bumushinja guta akazi iminsi bituma ahagarikwa ku kazi.

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Ubuyobozi bw’Urucaca, bwamenyesheje uyu mutoza ko agomba gusubiza ibaruwa imuhagarika kandi mu gihe atayisubiza ibihano bikaba byakwiyongera.

Malick Wade nyuma yo kubona iyi baruwa, mu burakari byinshi, yahise abwira Umuyobozi Mukuru wa Kiyovu Sports, ko iyi kipe ntacyo iri cyo kandi ko igomba kumwishyura uko byagenda kose.

Ati “CEO, njye nta bisobanuro byo gutanga mfite. Muhoshi. Ntacyo muri cyo. Muzanyishyura amafaranga yanjye mu nzira ya A cyangwa B. Muzambona. Muhoshi.”

Yakomeje agira ati “Njye icyo nyeneye ni amafaranga yanjye. Ntacyo ntegereje kindi. Ubwo woherezaga ibaruwa yakagombye kuzana n’amafaranga. Muzambona mu kibuga igihe cyose ntarabona amafaranga yanjye.”

Urucaca ruri gutegura umukino w’umunsi wa 30 aho ruzasura Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera.

Malick Wade yabwiye Kiyovu Sports ko igomba kumwishyura biciye kuri A cyangwa B
Ibaruwa yandikiwe Wade imushinja guta akazi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi