RDC: Umusirikare mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gutorokana imifuka ipakiye amafaranga yo guhemba bagenzi be na Wazalendo bari ku rugamba muri teritwari ya Uvira.
Ni amakuru yamenyekanye ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi nta wuca iryera Koloneli Nkulu Kilenge Delphin ushinjwa kwiba ayo mafaranga.
Umuyobozi wa Brigade ya 11, Colonel Mahamba Bams Joseph, imaze iminsi mu mirwano na M23, yatangaje ko uwo mu Koloneli yahawe imishahara y’abasirikare na Wazalendo ngo abahembe nk’uko bisanzwe, ariko ahitamo kuyabangira ingata.
Yasabye amatsinda y’ingabo ayoboye gukora iperereza ryimbitse no gufata Koloneli Kilenge kugira ngo ashyikirizwe ubutabera bumukanire urumukwiye.
Hari impungenge ko ingabo za FARDC n’iza Wazalendo bashobora kongera kwigumura no kurasana bitewe n’iyibwa ry’uyu mushahara, nk’uko biherutse kugenda mu Mujyi wa Uvira.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yemeje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye gushakisha Koloneli Nkulu Kilenge Delphin.
Iyibwa ry’uyu mushahara w’abasirikare bari ku rugamba ryongeye gutera impaka ku mibereho y’ingabo za Congo, aho usanga barabaye ba mbarubucyeye kuko byananiye Leta kunoza imibereho yabo.
Nubwo Umugaba Mukuru wa FARDC aherutse gushimira ingabo ku bw’ubwitange mu kurwana ku mujyi wa Uvira, ibibazo bya ruswa n’imicungire mibi y’umutungo bigaragaza ko nta ntsinzi irambye ishoboka.
NDEKEZI JOHSON / UMUSEKE.RW