Kwambura Kabila ubudahangarwa byateje impaka muri Sena

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Sena ya RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe kugira ngo isuzume niba bishoboka gukuraho ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila, biteganyijwe ko izatanga raporo yayo bitarenze ku wa Mbere utaha.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama rusange ya Sena yateranye ku wa 15 Gicurasi 2025, nyuma y’impaka zishyushye z’abashyigikiye kwambura Kabila ubudahangarwa n’abatabikozwa.

Amakuru avuga ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, Abasenateri basa n’abacitsemo ibice aho hari n’abivumbuye, bahagurukaga buri kanya basaba ijambo.

Izo mpaka z’urudaca zatangijwe n’igitekerezo cyatanzwe na Senateri Christine Mwando Katempa, ashingiye ku ngingo ya 224 y’amategeko agenga imikorere ya Sena.

Iyi ngingo isobanura ko umwanzuro wo kwambura cyangwa kutambura ubudahangarwa bwa senateri w’ubuzima bwose ugomba gushyikirizwa Inteko Rusange ya Kongere aho kuba mu nama rusange ya Sena.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bushinja Kabila ibyaha birimo ubugambanyi, ubwicanyi, kuba mu mutwe wigometse, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka ku bubi no ku bwiza Kabila muri gereza, buvuga ko ibyo byaha ashinjwa bibera mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo mu bice bigenzurwa na M23.

Muri Mata, ubucamanza bwatangaje ifatirwa ry’imitungo ya Kabila ubwo havugwaga ko yagarutse muri Congo akajya i Goma ahagenzurwa na M23.

Perezida Tshisekedi avuga ko Kabila ari we muntu nyir’izina uri inyuma y’intambara yayogoje Kivu zombi, amushinja gufasha umutwe wa M23.

 

Sena yicariye dosiye yo kwambura Kabila ubudahangarwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi