MINISANTE yahawe amacupa y’umwuka wa Oxygène yo gufasha indembe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Minisiteri y’Ubuzima yakiriye inkunga y’amacupa 200 y’umwuka wa Oxygène, agenewe gufasha mu kuvura abarwayi barembye mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Iyi nkunga yatanzwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zo kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage ku buryo bwihuse.

Iki gikorwa cyabereye ku bitaro bya Acacia Renal Care mu Karere ka Kicukiro, aho inkunga yatanzwe ku bufatanye na AWB Technology Ltd, ikigo cy’ubucuruzi gikora umwuka ukoreshwa mu bitaro ndetse kikanacuruza ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu buvuzi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Rukundo Athanase ni we wakiriye iyi nkunga y’amacupa ya Oxygène, azahabwa ibitaro 21 bitandukanye byo mu gihugu hose.

Iyi nkunga ifite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba igamije gufasha ibitaro mu gutanga ubuvuzi bwihuse no gufasha abarwayi bakeneye Oxygène cyane, nk’abarwaye indwara z’ubuhumekero, abafite indwara zidakira, n’abari muri serivisi zo kuyungurura amaraso (dialyse).

Dr. Rodrigue Ugirimpuhwe, umuganga muri Acacia Renal Care, yagaragaje ko iyi nkunga izagira uruhare rukomeye mu kunoza ubuvuzi ku barwayi barembye.

Ati: “Ibi bizagira uruhare runini mu kugabanya impfu zituruka ku kubura umwuka uhagije.” 

Yagaragaje ko Oxygène ari kimwe mu bikoresho by’ibanze mu buvuzi bw’abarwayi barembye, cyane cyane abahuye n’ibibazo byo guhumeka.

Dr Ugirimpuhwe yavuze ko gukenera Oxygène mu buryo bwihuse bishobora gufasha umurwayi kurokoka urupfu cyangwa yabura agatakaza ubuzima.

Ikoreshwa kandi mu gihe cyo kubaga, mu kuvura abana bavutse batagejeje igihe, ndetse no mu ndwara nka asthma, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, n’izindi.

Kwiyongera kw’ibikoresho nk’aya macupa ya Oxygène bizatuma abarwayi badasabwa gutegereza igihe kirekire cyangwa koherezwa mu bindi bigo kubera kubura ibikoresho bihagije.

Karangwa Emmanuel, ushinzwe ibikorwa muri AWB Technology Ltd, yavuze ko iyi nkunga ari umusanzu bagennye mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati: “Ubuyobozi bwagize igitekerezo cyiza cyo kwibaza ku byo twafatanya na Minisiteri y’Ubuzima mu gufasha Abaturarwanda, kandi tuzakomeza gukora ibyo tuzabona ko dushoboye.”

Yongeyeho ko nk’uruganda rufite aho ruhurira n’urwego rw’ubuzima, bumva ari inshingano zabo gufasha ibitaro bidafite ibikoresho bihagije nka Oxygène.

Iyi nkunga ni igice cy’ubufatanye burambye hagati ya Leta n’abikorera, bugamije gutanga serivisi z’ubuzima zinoze no gukemura ibibazo byihutirwa byugarije abaturage.

Amacupa 200 y’umwuka wa Oxygène yatanzwe, buri rimwe rifite ubushobozi bwa litiro 50 kandi rifite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.

Mu myaka yashize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ibikoresho byifashishwa mu kuvura abarwayi barembye, cyane cyane abakeneye Oxygène kenshi.

Iyi nkunga y’amacupa ya Oxygène ifatwa nk’igisubizo cy’ingenzi mu gukomeza kwita ku barwayi

Acacia Renal Care Ni ivuriro ryihariye mu buvuzi bw’indwara zifata impyiko
Iri vuriro ritanga serivisi zo kuyungurura amaraso (dialyse) ku barwayi bafite impyiko zitagikora neza
Acacia Renal Care ifite ibikoresho bigezweho kandi ifasha abarwayi mu buryo buhoraho cyangwa bw’igihe gito
AWB Technology Ltd ifite imashini zigezweho zifashishwa mu buvuzi ziri hacye mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi