Rusizi: Abarokotse Jenoside mu 1994 bifuza ko aho Interahamwe ziciraga abantu zikotsa ibice by’ibibiri yabo zikabirya hakubakwa ibimenyetso by’amateka ashaririye banyuzemo.
Mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, abatuye umurenge wa Kamembe bibutse ku nshuro ya 31, Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Hagarutswe ku mateka ashaririye Abatutsi biciwe ahitwa mu Gatandara, mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi banyuzemo, aho Interahamwe zabicaga zikotsa bimwe mu bice by’imibiri yabo zikabirya.
Abarokotse basabye ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko aho ubu bwicanyi ndengakamere bwabereye kuri ubu hari inzu Interahamwe ziciragamo Abatutsi ituwemo n’umuntu, hari n’ibindi bikorwa ko hakubakwa ibimenyetso by’amateka.
Ntibaziyaremye Francois atuye mu kagari ka Kamurera, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari mu bari bahungiye muri Stade y’akarere ka Rusizi, yavuze ko uwari Perefe Bagambiki Emmanuel yazanaga abasirikakare n’abajandarume bagatoranyamo abantu bashaka bakabajyana kubicira mu Gatandara, ngo ni nabo babagaga abantu bakotsa inyama zabo bakazirya.
Yanavuze ko bibabaje kubona ahantu habereye ubugome ndengakamere hari uwahawe uburenganzira bwo kuhubaka, akavuga ko hagombye kubakwa ibimenyetso by’amateka, asaba ubuyobozi ko bwakurikirana icyo kibazo.
Ati “Birababaje kuba umuntu yabasha kubona uburenganzira bwo kubaka ahantu hiciwe abantu, hagombye kuba hari ikimenyetso kibutsa ibyahabereye, turasabako ubuyobozi bwiza dufite ko bwakurikirana icyo kibazo uwo muturage akimurwa. Hari amateka adasanzwe hakabungabungwa.”
Niyonsaba Felix, ni Komiseri w’ubukungu muri IBUKA ku rwego rw’akarere ka Rusizi, yavuze ko kugira ngo imitima y’abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Kamembe yumve iruhutse, ni uko mu Gatandara hashyirwa ibimenyetso by’amateka ashririye yahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo abakiri bato bayamenye.
Ati “Kubera ubukana bwa Jenoside yabaye n’abantu uko bishwe imibiri yabo bakayotsa bakayirya, icyifuzo cyacu ni uko hagira ikimenyetso, akazu gahari karimo umuturage akimurwa kagashyirwa mu bimenyetso by’amateka n’ubusitani buhari bugakorwa abafitemo ibikorwa bakavamo.”
Niyonzima Olivier ni Umujyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Rusizi, ku mateka ashaririye yo muri aka karere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa yageneye abarokotse, yabasabye kuvuga ayo mateka uko ari ko bizatuma barenga ibyo bikomere.
Yanavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi hari urugendo rwatangiye rwo kubaka ibimenyetso by’amateka ashaririye yabaye mu Gatandara mu gihe cya Jenoside.
Ati “Ubuyobozi bw’akarere bwatangiye urugendo kugira ngo twubake ikimentetso kigaragaza amateka ya Jenoside adasanzwe yabaye mu Gatandara, aho biciye abantu bakarya bimwe mu bice by’imibiri yabo. Uyu munsi baba abahatuye n’abahaturaniye bazimurwa bajyanwe ahandi kugira ngo ibyo bimenyetso bibungabungwe.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi 1012 bishwe muri Jenoside mu 1994.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i RUSIZI