Abahanzi bo mu Karere ka Rubavu bahize abandi mu myaka itatu ishize bahawe ibihembo mu birori bya Rubavu Music Awards & Talent Detection, byabaye ku nshuro ya mbere ku mugoroba wo ku wa 24 Gicurasi 2025, muri Kivu Intare Arena.
Ibi bihembo byateguwe ku bufatanye bwa Future Novelty Company, Vision Jeunesse Nouvelle n’Akarere ka Rubavu, bigamije guteza imbere impano ziganjemo iz’urubyiruko mu muziki n’imyidagaduro muri rusange.
Ibi birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Prosper Mulindwa.
Byitabiriwe kandi na Sheikh Bahame Hassan wahoze ayobora ako karere n’umufasha we, Mugaba Jonathan wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, hamwe n’abandi banyacyubahiro.
Abakunzi b’umuziki, abahanzi nyir’izina ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, barimo abakinnyi ba sinema n’abanyamakuru, na bo bari babukereye.
Umuyobozi wa Future Novelty Company, Ruterana Freddy, yashimiye buri wese wagize uruhare mu gutuma iki gikorwa kigera ku ntego.
Yagize ati: “Ni umunsi udasanzwe kuri twe, kuko winjiye mu mateka y’umuziki wa Rubavu nyuma y’imyaka 13 habaye igikorwa nk’iki cya Gisenyi Music Awards.”
Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Vital Ringuyeneza, yavuze ko iki gikorwa kigamije guhesha agaciro impano ziri muri aka karere.
Yagize ati: “Ntitujye duhora twitabira ibitaramo by’ahandi cyangwa dukurikirana iby’ahandi, dusize iby’iwacu i Rubavu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira impano, ndetse ko ibibazo byose byagaragajwe bizahabwa umurongo.
Yagize ati: “Akarere ka Rubavu turi tayali. Ibyo mwagaragaje byose nzabijyana mu bandi dukorana, dukomeze tubyinjize mu igenamigambi.”
Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo muri ‘Rubavu Music Awards’.
Best Male Artist : Fica Magic
Best Female Artist : Ka Nyota
Best R&B Singer : Fica Magic
Best HipHop Artist : Josskid
Best Group : The Same
Best Gospel Artist : Alicia&Germaine
Song of the Year : Kunda Cyane
video of The Year : Kunda Cyane
Best Dj : Selekta Dady
Best Photographer: Kevin
Best Audio Producer : Bertz Beat
Best Video Director : Big Deal




























PHOTOS: LUC IMAGES
NDEKEZI JOHNON / UMUSEKE.RW