Muhanga: Umusore yasanzwe mu kiziriko

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Umusore wo muri Muhanga yasanzwe mu mugozi

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko abaturage bamusanze mu kiziriko yashizemo umwuka.

Uyu musore na Nyirakuru babanaga, yari atuye mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Bamwe mu bo babanaga bavuga ko ubusanzwe nta kibazo uyu musore yari afitanye na Nyirakuru.
Umwe muri bo yagize ati” Nta kibazo yari afite, gusa ejo bundi nibwo yabwiye abantu ko ashaka kujya kwa Se wabo uba i Rwamagana.”

Bavuga ko batunguwe kandi bajya mu rujijo rwo gusanga icyumba yararagamo gifungiye inyuma ndetse n’imbere.

Bagakeka ko hari umuntu bari kumwe waba yamufungiye inyuma. Gusa bavuga ko bagerageje gushakisha amakuru y’uwaba yamufashije kumukingirana.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku rupfu rwe aho bamenyeye amakuru.
Imihango yo gushyingura umurambo w’uyu musore yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 17 Gicurasi 2025.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

 

Yisangize abandi