Murekezi wari umucuruzi ukomeye muri Malawi yajuririye igihano cya burundu yakatiwe

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Murekezi afungiye mu Rwanda urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamukatiye Burundu

Umunyarwanda Murekezi Vincent woherejwe n’igihugu cya Malawi kuburana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025 Murekezi Vincent woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Malawi yagaragaye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo ari ku ikoranabuhanga rya ‘Video conference’, yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda ari mu igororero rya Nyarugenge afungiyemo.

Abahagarariye Ubushinjacyaha uko ari babiri ndetse n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko bari mu rukiko i Nyanza.

Perezida w’inteko iburanisha yabanje guha ijambo Murekezi Vincent. Murekezi Vincent yavuze ko yaje kuburana ariko nta mwunganizi mu mategeko afite, aho yemeje ko atazi icyatumye uwamwunganiraga yikura mu rubanza.

Murekezi ati “Nyakubahwa Perezida mwampa igihe gihagije nkazabanza kuvugana kuri telefone n’umuryango wanjye,  bakanshakira ubushobozi nkishyura undi mwunganizi.”

Murekezi Vincent yabwiye urukiko ko bitoroshye kuvugana n’umuryango we kuko uri hanze y’u Rwanda, bisaba kuvugana rimwe mu kwezi na byo ugasanga bitoroshye.

Murekezi Vincent ati “Kubona amafaranga biragoye byasaba igihe kuko nanjye wakoreraga umuryango wanjye nsigaye mba hano, byibura nahabwa igihe kingana n’amezi atatu.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuburana afite umwunganizi byemewe n’itegeko nshinga ari uburenganzira bw’umuburanyi.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Gushaka ubushobozi asaba igihe birumvikana ahabwe igihe.”

Urukiko rwahise rufata umwanya rwanzura ko urubanza rusubikwa rukazaburanishwa taliki ya 09 Nzeri, 2025 kandi urukiko n’ubushinjacyaha bumwizeza ko bazamufasha akavugana n’umuryango we kenshi kugira ngo abone amafaranga n’umwunganizi mu mategeko.

Murekezi Vincent yoherejwe mu Rwanda  n’igihugu cya Malawi mu mwaka wa 2019 kugira ngo arangize igihano yari yarakatiwe n’inkiko  zo mu gihugu cya Malawi.

Murekezi Vincent yahamwe n’ibyaha birimo kunyereza imisoro, impapuro mpimbano ndetse na ruswa.

Ibi byabaye nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 u Rwanda na Malawi byasinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.

Murekezi Vincent kandi aregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikekwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Purefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye aho yaburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Huye akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubu ari kuburana ubujurire mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, ibyo aregwa aburana abihakana. Bivugwa ko mu gihugu cya Malawi yari umucuruzi ukomeye.

Murekezi yasabye igihe kugira ngo ashake amafaranga yo kwishyura Avoka

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi