Myugariro wakiniraga AS Kigali yerekeje i Burayi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ndayishimiye Thierry wakiniraga AS Kigali mu gice cy’ubwugarizi, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yerekeza ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu myugariro yerekeje mu Budage mu ntangiriro z’uku kwezi. Bivugwa ko Thierry yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ahitamo kujya gukora akandi kazi.

Ndayishimiye wakinaga mu mutima w’ubwugarizi, yaciye mu makipe arimo Marines FC y’i Rubavu, Kiyovu Sports ndetse na AS Kigali yari akirimo. Yasanzeyo abandi bahoze bakina muri shampiyona y’u Rwanda nka Bashunga Abouba wabivuyemo ndetse na Hakim uzwi nka Dieme wavuye mu Rwanda akina muri Kiyovu Sports.

Ndayishimiye Thierry yakiniraga AS Kigali
Yanakiniye Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *