Nyamasheke: Abakora ubuhinzi bahuje ubutaka ma karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba bishimira umusaruro mwinshi babona utandukanye n’uwo babonaga mbere, gusa babangamirwa n’uko nta bwaninikiro bw’uyu musaruro wabo bafite cyane cyane uw’ibigori, imyumbati n’uw’ibishyimbo.
Abaganirije UMUSEKE, ni abahuje ubutaka hagahinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe, bo mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Bushenge.
Bavuga ko uburyo bwo guhinga bahuje ubutaka babumazemo imyaka myinshi, buri wese asarura ibyo yahinze akajyana iwe mu rugo rimwe na rimwe uwo musaruro ukabapfira ubusa kubera kwanikwa nabi.
Bavuga ko bibatera impungenge z’uko ibyo basaruye byanitswe nabi bishobora kubatera indwara igihe babiriye, kakifuza ko bakubakirwa ubwanikiro hafi y’aho bahinga bakoroherezwa no kubona amashitingi.
Mukarubasha Anazalie ni umwe mu bahinzi bahuje ubutaka, atuye mu mudugudu wa Bushenge, akagari ka Impala agira ati “Hano duhuje butaka, duhinga imbuto imwe umuhinzi akabasha kuyikurikirana, iyo nta byonnyi twahinze ibishyimbo kuri hegitali dusarura toni ebyiri. Nta bwanikiro tugira turifuza ko twabuhabwa.”
Nzabonimana Fiacle atuye mu mudugudu wa Kamucyamo, akagari ka Gasheke ni umwe mu bahinzi bamaze imyaka 10 bakora ubuhinzi ku butaka buhuje, yavuze ko bagikora ubuhinzi bwa gakondo ntacyo byari bibamariye, ubu umusruro wariyongereye icyo babura ni ubwanikiro.
Ati “Ihinga rya mbere rya gakondo ntacyo ryari ritumariye, tumaze imyaka icumi duhinga kijyambere twegeranyije ubutaka, tubona umusaruro wa toni mirongo itatu 30 nta bwanikiro dufite.”
Nzagibwami Joseph, akora ubuhinzi atuye mu kagari ka Gasheke na we ari mu bakora ubuhinzi ku butaka buhuje, yavuze ko imbogamizi bafte ikomeye yo kutagira ubwanikiro bw’umusaruro wabo ibateza igihombo.
Aba bahinzi bakomeza bavuga ko bishimira serivisi bahabwa ya nkunganire ku ifumbire, banashimira ubuyobozi bw’umurenge bubakurikirana buri munsi bubagira inama yo gukora ubuhinzi bubyara umusaruro.
Habumugisha Hyacinthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, ashimangira ko gukora ubuhinzi bahuje ubutaka hahingwa igihingwa cyatoranyijwe bifasha ubuyobozi gukurikirana, no kugeza amakuru n’ibyangombwa ku bahinzi bakongera umusaruro, asaba abaturage kwitabira gukora ubu buhinzi.
Ati “Bitworohera kubagezaho inyongeramusaruro ziteganywa n’amahugurwa bahabwa n’abagoronome. Dufite ingamba zo gukomeza kwigisha abaturage no kubakangurira gukora ubuhinzi mu buryo bwo guhuza ubutaka.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko ikibazo cy’ubwanikiro bw’umusaruro uva mu buhinzi kiri mu mirenge itandukanye, ko ahari amasite yahurijweho ubutaka bwizeza abaturage ko bashonje bahishiwe, ko bizakemuka mu mezi ari imbere igishushanyo mbonera cy’aka karere nicyemezwa.
Muhayeyezu Joseph Desire, ni Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu ati “Bushenge mwasuye harimo ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi ku butaka buhuje, dutegereje ko bitarenze mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) igishushanyo mbonera kizaboneka bidufashe kumenya uburyo tugomba kugena ubwanikiro abaturage bakeneye.”
Umurenge wa Bushenge ufite ubuso bungana na Kilometero kare 31.85, utuwe n’ingo zisaga 5170 muri zo 4974 zikora ubuhinzi. Mu mwaka wa 2024-2025 hahujwe ubutaka hahingwa ibihingwa byatoranyijwe ku buso bungana na Hegitari 4014.
Mu gihembwe cy’ibinga A hahujwe ubutaka bungana na Hegitari 2823 naho mu cyiciro cy’ubuhinzi cya B hahujwe ubutaka Hegitari 1191 hahingwa ibishyimbo kuri Hegitari 953, imyumbati kuri Hegitari 126, Soya kuri Hegitari 85, ibigori kuri Hegitari 2, umuceri kuri Hegitari 15 naho imboga zahinzwe kuri Hegitari 10.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE.