Perezida KAGAME yageze muri Kazakhstan

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

Perezida Paul Kagame yageze muri Kazakhstan kuri uyu wa 27-30 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Umukuru w’Igihugu  azanitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana [Astana International Forum], anagirane ibiganiro na mugenzi we, Perezida Kassym-Jomart Tokayev, kizakurikirwa no kuganira n’abanyamakuru.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame azatemberezwa ikigo cyo muri  Kazakhstan  gikorerwamo ibijyanye n’ibyogajuru“ National Space Center ‘nyuma akazageza  ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana.

Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga uruhagarariye muri icyo gihugu mu 2016.

Astana International Forum ni ihuriro mpuzamahanga iba buri mwaka, ikabera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan.

Ihuriza hamwe Abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi nk’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.

Yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu
Perezida KAGAME azageza ijambo ku bitabiriye inama ya Astana International Forum

Perezida KAGAME arasura Kazakhstan

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi