Police WFC ishobora guterwa mpaga ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe ya Police Women Football Club, ishobora kudakina umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro bitewe n’imyemerere ya yo, bikaba byayiviramo guterwa mpaga.

Ubusanzwe Police WFC, ntijya ikina ku Gatandatu bitewe n’uko ari iy’abayoboke b’idini y’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.

Iyi kipe mbere yo gutangira y’Abagore, yabibwiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ndetse irabyemererwa.

Kuri iyi nshuro, hasohowe gahunda yo kuzakina umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro ejo ku wa Gatandatu, nyamara imyemerere ya bo ikaba itabibemerera.

Iyi kipe ikimenya ko yashyizwe kuzakina ku wa Gatandatu, yahise yandikira Ubunyamabanga bwa FERWAFA isaba guhindurirwa umunsi wo gukiniraho ariko ntiyasubijwe.

Biteganyijwe ko izakina na Kamonyi WFC ejo Saa Saba n’igice z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Police WFC ishobora kuzaterwa mpaga ejo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi