Police zombi zegukanye umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutsinda Kamonyi Women Football Club biciye kuri penaliti, Police Women Football Club, ni yo yegukanye umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro cy’Abagore 2025 mu gihe no mu Bagabo, Police FC yatsinze Mukura VS igitego 1-0 ihita yegukana uwo mwanya.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba, nyuma y’uko Police WFC yari yasabye kwimurirwa amasaha y’umukino kubera imyemerere ya yo.

Amakipe yombi yabanje gucungana mu minota 45 y’igice cya Mbere, irangira nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Mu gice cya Kabiri, inshundura zanyeganyeze ku mpande zombi ndetse iminota 90 irangira zinganya igitego 1-1, bituma hitabazwa za penaliti.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yatsinze iyo ku Kamonyi biciye kuri penaliti 4-3, ihita yegukana umwanya wa Gatatu. Mu cyiciro cy’Abagabo, Police FC na yo yatsinze Mukura VS igitego 1-0 cya Richard Kilongozi, ihita yegukana umwanya wa Gatatu.

Imikino ya nyuma mu byiciro byombi, izakinwa ejo kuri Stade Amahoro. Mu Bagore, hazakina Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC Saa sita n’igice mu gihe basaza ba bo, Rayon Sports na APR FC, bazakurikira Saa Cyenda z’amanywa.

Police WFC yegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro
Basaza ba bo na bo begukanye uwo mwanya nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0
Mu minota 90, Kamonyi WFC na Police WFC zanganyije igitego 1-1
Kamonyi WFC yatanze byose ariko ntiwari umunsi wa yo
Mukura VS yabuze umwanya wa Gatatu
Bazombwa ni we wahesheje Police FC umwanya wa Gatatu

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi