Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwasubije myugariro wa yo, Omborenga Fitina, wayandikiye ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza ibikubiye muri aya masezerano. Uyu myugariro yibukijwe ko ibyo ashingiraho yifuza gusesa amasezerano nta shingiro bifite.
Ku wa 6 Gicurasi 2025, ni bwo Omborenga Fitina ukina mu bwugarizi bwa Rayon Sports, yayandikiye ayisaba ko basesa amasezerano bitewe n’uko iyi kipe itubahirije ibikubiye mu masezerano y’imyaka ibiri yagiranye na yo.
Mu byo uyu myugariro avuga bitubahirijwe, ni uguhabwa amafaranga yuzuye yo kumugura (recruitement) ndetse no kutamuhembera ku gihe nk’uko yabigaragaje muri iyi baruwa yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Nzove.
Nyuma yo kwakira no gusuzuma iyi baruwa bandikiwe na Omborenga, abayobozi ba Gikundiro babicishije mu banyamategeko ba bo, nta bwo batinze kumusubiza. Ku wa 8 Gicurasi 2025, ni bwo ibaruwa y’uyu mukinnyi yasubijwe gusa bamusaba gusubiza amerwe mu isaho.
Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye uyu mukinnyi isubiza iyo yari yandikiye ikipe, bamubwiye ko nta ngingo n’imwe yubahirije amategeko mu zo yashingiyeho asaba ko basesa amasezerano bagiranye ku wa 30 Kamena 2024.
Bamwibukije ko mu masezerano yasinyiye iyi kipe, harimo ingingo zivuga ko mu gihe cyose yakwifuza kujya gukinira ikipe ikina shampiyona y’u Rwanda amasezerano ye atararangira, yakwishyura Rayon Sports ibihumbi 40$ mu gihe yajya mu yo hanze y’u Rwanda akaba yayishyura ibihumbi 50$. Ibi babimwibukije nyuma y’amakuru yavuzwe ko yaba ashobora gusubira muri APR FC yavuyemo.
Ku mafaranga ya recruitement yishyuza ikipe!
Ikipe yamwibukije ko muri miliyoni 32 Frw bumvikanye, bamuhaye miliyoni 30 Frw andi asigaye bakaba bazayamuha mu gihe atarasoza amasezerano kabone n’iyo byaba ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano. Bityo ko nta kosa babona ririmo.
Ku mushahara n’uduhimbazamusyi yishyuza!
Muri iyi baruwa, bamwibukije ko umushahara we n’uduhimbazamusyi ku mikino ikipe yatsinze arimo, byose yabiherewe ku gihe. Bamubwiye ko umushahara we wo muri Mata uyu mwaka, azawuhabwa mu buryo asanzwe ahembwamo.
Fitina bamwibukije ko mu rwego rwo kubaka umubano mwiza hagati y’ikipe na we, bamuzamuriye agahimbazamusyi bakajya bamuha akatari mu masezerano ariko hagamijwe kumushyira mu mwanya wo gukora akazi yishimye.
Basoje babwira uyu mukinnyi ko bitangaje kubona yandikira ikipe ibaruwa nk’iyo yabandikiye atabanje kugana inzego z’ubuyobozi cyangwa ngo abanze agaragaze ikibazo cye biciye mu buryo bwubahirije amategeko.
Basoje bavuga ko ubusabe bwe bwo gusesa amasezerano, butemewe kubera ko impamvu zose yashingiyeho abisaba nta n’imwe yubahirije amategeko akubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Abayobozi ba Rayon Sports, bavuze ko hagiye gutangira iperereza ku myitwarire y’uyu mukinnyi, rikazakorwa n’Akanama Gashinzwe Imyitwarire muri iyi kipe. Bamusabye gukomeza gukora akazi nk’uko bisanzwe.
Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 56 mu gihe irushanwa inota rimwe APR FC ya Kabiri. Gikundiro izakina ejo na Police FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.




UMUSEKE.RW