RBC yisubije ikuzo yegukana igikombe cy’Umunsi w’Umurimo – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’Umupira w’amaguru n’iya Volleyball mu Bagore z’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, (RBC), zegukanye ibikombe by’Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, ni bwo hasojwe irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Imikino ya nyuma yakiniwe ku bibuga bitandukanye bitewe n’ibyiciro byakinaga.

Kuri Kigali Pelé Stadium, habereye imikino y’umupira w’amaguru, mu gihe ku kibuga cya Kimisagara, icyo muri Petit Stade n’icya NPC byombi biherereye i Remera, haberaga imikino y’amaboko.

Umwe mu mikino yari ihanzwe amaso na benshi bakunda imikino y’Abakozi mu Rwanda, ni uwahuje RBC FC na REG FC zageze ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’Ibigo by’Abakozi bifite abakozi 100 kuzamura (Catégorie A).

Ikipe itozwa na Banamwana Camarade, yaje gukina yari iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe yahuraga n’itozwa na Kalimba Richard utarahiriwe muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino.

Ibifashijwemo n’abarimo kapiteni wa yo, Byamungu Abbas, Irakoze Gabriel, RBC FC yatsinze REG FC ibitego 4-0 ihita yegukana igikombe cy’uyu mwaka. Uretse iki gikombe cy’umupira w’amaguru kandi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, cyegukanye igikombe cya Volleybal mu Bagore nyuma yo kuba iya mbere n’amanota 18 mu gihe yakurikiwe na RRA yagize amanota 12.

Uko andi makipe yitwaye:

Mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’Ibigo by’Abakozi bifite abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B), WASAC yatsinze RDB FC igitego 1-0, ihita yegukana igikombe muri iki cyiciro. Muri Basketball y’Abagabo, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, Immigration, cyegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amanota 98-70.

Muri Basketball muri Catégorie B mu bagabo, Minisiteri ya Siporo, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda WASAC amanota 59-41. Mu Bagore muri Basketball, REG yegukanye igikombe nyuma yo kugira amanota 12, ikurikirwa na RBC yagize amanota 10.

Muri Volleyball mu cyiciro cy’Abagabo cy’Ibigo bifite abakozi 100 kuzamura (Catégorie A), Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatsinze Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE) amaseti 3-0, gihita cyegukana igikombe. Muri Catégorie B muri uyu mukino, Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), yatsinze Minisiteri ya Siporo amaseti 3-0 ihita yegukana igikombe.

Mu cyiciro cy’Ibigo by’Abikorera (Private sector) mu mupira w’amaguru, BK yegukanye igikombe. Mu mikino Ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru mu Bagabo basiganwe muri metero 400, Nshimyumugaba Jean Claude wa BDF, yahize abandi akoresheje umunota umwe n’amatsiyerise 20 mu gihe mu Bagore muri iki cyiciro, Uwimana Sabrine ari we wabaye uwa mbere akoresheje umunota umwe n’isegonda rimwe n’amatsiyerise 70.

Mu basiganwe n’amaguru muri metero 800 mu bagabo, Nshimyumubaga Jean Claude wa BDF, yongeye kwanikiera abandi nyuma yo gukoresha iminota ibiri n’amasegonda 22. Mu gusiganwa muri metero 1500, Nshimyumugaba Jean Claude yagarutse arabasiga akoresheje iminota ine n’amasegonda 55.

Muri Table Tennis mu Bagabo, Iranzi Orodha, yatsinze abandi aba uwa mbere mu gihe mu bagore, Isimbi Kamanda wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (Minaffet), ari we wabaye uwa mbere.

Mu Koga mu cyiciro cy’abagabo, Ntwari Bruce wa BK, yabaye uwa mbere, mu gihe mu bagore, Kirezi Alleluia Mireille wa RRA, ari we watsinze bagenzi be.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yavuze ko uyu munsi ufite igisobanuro kinini kuko atari uw’abakozi gusa.

Ati “Uyu munsi si uw’abakozi gusa, ahubwo ni n’uw’abakoresha. Twese turasabwa kunoza umurimo, tukawutanga neza, tugahora twihugura kugira ngo twongere umusaruro tugana ku iterambere ritagira uwo risiga inyuma.”

Ni imikino kandi, yagaragayemo abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo nka Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), Mpamo Thierry Tigos, Umuyobozi Mukuru wa RBC, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Umuyobozi Mukuru wa REG, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’abandi.

Ni imikino iha umwanya wo gukina abakozi
RBC FC iba ifite abafana
N’abayobozi muri RBC, babona umwanya wo gukina
Amakipe yose yegukanye ibikombe, yafatanye agafoto
Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo, baba bitabiriye imikino
Minisitiri, Dr. Sabin Nsanzimana, yari yaje gushyigikira ikipe ye
Abayobozi muri RBC, ntibajya babura ku kibuga
Abayobozi baje gushimira RBC FC nyuma yo kwegukana igikombe
Umuyobozi wa ARPST (uri ibumoso), Mpamo Thierry, yarebye imikino y’umupira w’amaguru
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, ni umwe mu bagize ikipe ya Volleyball ya bo
Minisitiri wa Siporo n’uwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bari bitabiriye iyi mikino
Inzego zitandukanye, zari zaje gushyigikira aba bakozi
Mu bihembo bitangwa, harimo n’imipira yo gukina
RDB FC yabaye iya Kabiri muri Catégorie B mu mupira w’Amaguru
Umuyobozi Mukuru wa DGIE, ubwo yari amaze guhemba abitwaye neza mu Koga mu Cyiciro cy’Abagore
Ubwo Min, Amb. Christine Nkulikiyinka, yaganirizaga abaje gusoza iyi mikino
REG FC yabaye iya Kabiri muri Catégorie A muri ruhago
Min, Mukazayire, yaganirije abaje gusoza iyi mikino
Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry
RBC WVC, yegukanye igikombe cya Volleyball mu Bagore
Umuryango wa RBC, urishimye
BK yibitseho Igikombe mu Cyiciro cy’Ibigo by’Abikorera
Wari umunsi wo guhemba abitwaye neza
Minisiteri ya Siporo na yo yitwaye neza
NISR yegukanye igikombe muri Volleyball muri Catégorie B
RBC FC
REG FC
Byamungu Abbas wa RBC FC, yagoye REG FC

 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi