Mu gihe habura amezi make ngo mu Rwanda habe igitaramo gikomeye cyiswe “Niwe Healing Live Concert”, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Amenya”, ikomeje komora imitima ya benshi.
Amenya, yasohotse ku itariki ya 30 Gicurasi 2025, ni indirimbo ya kabiri iri kuri album nshya ya Richard Nick, album kugeza ubu itaratangazwa izina ryayo.
Richard Nick Ngendahayo, yatangaje ko iyi ndirimbo ayitegerejeho byinshi mu buzima bw’abayumva:
Ati:“Nifuzaga kuririmba amagambo buri muntu yakwibonamo. ‘Amenya’ ntabwo ari amagambo gusa, ni ukuri kw’ubuzima bwa buri munsi: Imana itumenya kurusha uko twiyizi.”
Muri gahunda zo gusakaza ubutumwa bw’Imana mu buryo bufatika, Richard yatumiwe mu gitaramo gikomeye “Niwe Healing Live Concert”, kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena, i Kigali.
Iki gitaramo cyateguwe na Fill the Gap Rwanda, nk’umwanya udasanzwe wo kuramya, gusenga no kwakira gukiza kw’Imana.
Ni igitaramo biteganyijwe ko kizitabirwa n’imbaga y’abantu baturutse impande zose z’u Rwanda no hanze yarwo, kuko gifite intego yo gusubiza abantu mu rukundo rw’Imana no kubakiza ibikomere bitandukanye by’ubuzima.
Bamwe mu bamaze kumva indirimbo “Amenya” ku mbuga nkoranyambaga bagiye bagira icyo batangaza.
Umwe muri bo yagize ati: “Ni indirimbo ituma wumva uri imbere y’Imana, wambaye ubusa mu mutima, ubwira Imana ibyawe byose utikandagira.”
Undi yanditse kuri YouTube ati:”Ndumva nkwiye gutuza no kwiyegurira Imana kurushaho. Uyu muhanzi akomeje kuba igikoresho gikomeye.”
Indirimbo “Amenya” iboneka kuri Spotify, YouTube, Apple Music, n’izindi mbuga zose zicururizwaho umuziki.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW