Rtd Major Rugamba uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari kugenzwaho ibyaha

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abakozi ba RIB mu myimenyerezo yo kugenza icyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko yataye muri yombi abantu 7 bafite aho bahuriye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagenzwaho ibyaha barimo na Rtd Major Rugamba Robert uzwi i Nyanza.

Abo bantu bafashwe nyuma y’uko Polisi ifashe abandi 17 bakekwaho kugira uruhare mu gutera kompanyi yitwa ALMAHA icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Nyanza, bagakomeretsa abantu 8, bakiba amabuye y’agaciro ya coltan ibiro 200.

Mu bindi bibye icyo gihe harimo amafaranga, banangiza ibikoresho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ati “Twafashe abandi 7 bose bari gukurikiranwa mu mategeko n’inzego zibishinzwe.”

Polisi ntiyatangaje umwirondoro w’umwe ku wundi mu batawe muri yombi, gusa amakuru UMUSEKE wamenye ni uko mu batawe muri yombi, gusa abaduhaye amakuru bavuga ko harimo na Rtd Major Rugamba Robert ufite ikompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Rugamba Mining Company Ltd akaba azwi mu bijyanye n’ubucuku bw’amabuye y’agaciro i Nyanza.

Rtd Major Rugamba Robert amakuru UMUSEKE wamenye yizewe, yari afungiye kuri RIB i Nyanza ariko yarekuwe.

Gusa Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yadutangarije ko Rtd Major Rugamba arimo kugenzwaho ibyaha adafunzwe.

Yagize ati “Ntabwo afunze, ari gukurikiranwa ari hanze.”

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi