Rulindo: Imibiri 260 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside  yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Muri Rulimdo Imibiri 260 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside  yashyinguwe mu cyubahiro

Mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 260 yimuriwe mu rwibutso rwa Rusiga, abaturage bongeye kwibutswa  gutanga amakuru ahakiri imibiri  ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano  Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko bitari bikwiye kumara imyaka 31 abantu bagisaba uburenganzira bwo gushyingura imibiri y’imiryango yabo.

Avuga ko hagikenewe kubaka ubumwe n’ubworoherane mu baturage haba ku miryango ifite ababo bemeye gutanga imbabazi, abemeye ko imibiri y’ababo yimurwa ikajyanwa mu nzibutso zateganijwe.

Yongeye kwibutsa  ko n’abafite amakuru yahiciwe Abatutsi bagomba kuherekana nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Minisitiri Bizimana avuga ko hari ikibazo cy’abaturage bagikeneye gushyingura ababo, bityo ko n’abatuye mu karere ka Rurindo bagomba gutanga amakuru.

Ati” Turi hano nk’abanyarwanda bahuye n’amateka akomeye, tugomba gushyingura abacu ariko kandi haracyacyenewe amakuru, tukabona n’indi miryango yishwe ariko nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yihanganishije abafite ababo bashyinguwe muri izi nzibutso, asaba buri wese kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mu ntara y’Amajyaruguru ntitugikeneye kumva ibikorwa birimo ingengabitekerezo n’amacakubiri, dufatanye kubaka igihugu cy’Ubumwe kandi aho bikigaragara mutunge agatoki tubikumire hakiri Kare ”.

Mu rwibutso rwa Rusiga hashyinguwemo imibiri igera kuri 6437, hakaba hongewemo imibiri 260, ubu ikaba ibaye 6697, muri uyu murenge kandi akaba ariho hateganijwe kuba urwibutso ruri ku rwego rw’Akarere.

Mu karere ka Rurindo hasanzwe inzibutso icyenda, bikaba biteganyijwe ko muri gahunda yo guhuza inzibutso hazasigara izigera kuri esheshatu.

Hateganyijwe gusigara urwibutso rwa Mvuzo, Musizi, Rutonde n’urwa Remera ruri mu murenge wa Cyinzuzi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yunamiye inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW/ RULINDO 

Yisangize abandi