Ababyeyi bo mu karere ka Rusizizi bahamya ko kuva amarererero yashyirwaho, yagize uruhare mu kuzamura imikurire y’abana babo.
Mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, ku rwego rw’akarere hizihijwe umunsi wahariwe amarerero mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kwitabira amarerero akorera mu ngo, no kuzamura uruhare rw’ababyeyi muri yo.
Bamwe mu babyeyi abaganirije UMUSEKE bavuga ko amarerero agira uruhare mu mikurire y’abana baboon kurwanya imirire mibi aho abafasha kumenya kugaburira abana indyo yuzuye,bigafasha ubwonko bw’abana gukura neza.
Kakuze Belancile ni umubyeyi, afite umwana mu irerero ryo mu mudugudu wa Nyakivomero, akagari ka Mashesha umurenge wa Gitambi.
Ati “Mu rerero batwigisha uko dutegura indyo yuzuye n’isuku y’abana, mfitemo umwana. Iyo ndebye imikurire ye n’abandi banjye batarigiyemo biratandukanye, njya mu mirimo nkabona aho musiga akarya akanywa, abatarabyumva mbabira inama yo kubyumva no kubikora babikunze.”
Mukasine Josiane, ni umubyeyi wo mu mudugudu mu mdugudu wa Kankuba, akagari ka Mashesha Umurenge wa Gitambi, afite abana babiri mu irerero.
Ati “Mu irerero rya VUP mfitemo abana babiri, ibyiza byo kuba baririmo ni byinshi cyane biragaragara, baracangamuka bagashobora no kubana neza n’abandi. Ndashishikariza ababyeyi gushyira abana mu irerero, biradufasha n’umwana akajijuka mu mutwe.”
Mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka ya 2019 -2020, bwagaragaje ko mu mirire mibi n’igwingira akarere ka Rusizi kari ku kigereranyo cya 30.7%.
Kuri ubu imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko uyu mwaka wa 2025 kari kihaye intego yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana ku kigereranyo cya 19%, ngo byagezweho kuri 18.5%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukakalisa Francine, yatangaje ko akarere gafite intego yo guca burundu imirire mibi n’igwingira, asaba ubufatanye bw’ababyeyi kugira ngo bigerweho 100%.
Ati “Intego y’akarere ni uguca burundu imirire mibi n’igwingira, turasaba ababyeyi kujyanamo kumva akamaro ko kuzana abana mu marerero bakanabyitabira, nibamara kuhabageza nitubakenera tubabone nidukenera n’uruhare rwabo turubone bitabire n’amahugurwa tubaha.”
Amarerero afite uruhare mu burere bw’abwana, kurwanya imirire mibi no gukangura ubwonko bw’abana. Mu karere Rusizi ubu habarurwa amarerero 1223 arimo abana 61,091.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i RUSIZI