Hari abaturage bo mu murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi bavuga ko bazengerejwe n’ingo ebyiri zo mu mudugudu wa Hepfu, aho abazituyemo umugore n’umugabo bafite amayeri yo kwambura abaturanyi amafaranga, utayatanye bakamukangisha kumuca igitsina.
Iki kibazo kiri mu mudugudu wa Hepfu, mu kagari ka Kamanyenga, mu murenge wa Nkanka abaturage baganirije UMUSEKE bavuze ko ziriya ngo zahimbye uburyo bwo gutekera umutwe bagenzi babo bagamije kubambura amafaranga.
Umwe muri abo baturage yagize ati “Abagore bahamagara abagabo bakababwira ngo nimuze tuganire, yagera mu nzu bikaba ibindi, wa mugore yateguye umugabo we n’indi nshuti ye bakamufatira aho ngo nta kindi cyari kikuzanye uretse ubusambanyi, uraduha amafaranga nutayaduha turakora ibindi dushinzwe.”
Banavuze ko mu kwezi gushize hari abagabo babiri barimo uwo muri uwo mu dugudu uherutse gucibwa amafaranga y’uRwanda ibihumbi 50, n’undi wo mu karere ka Nyamasheke watekewe umutwe akabwirwako bamuca igitsina, amakuru avuga ko yakijijwe n’uko yatanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.
Undi muturage wo muri uyu mudugudu wa Hepfu yagize, ati “Bavugaga ko bafata umupanga bakamukata igitsina bakagikuraho yemeye kuyabaha yatabawe n’amafaranga ye, twumva ko yatanze ibihumbi maganatandatu.”
Umwe muri aba bagabo baherutse gutekerwa umutwe na rumwe muri izo ngo aganira na UMUSSEKE, yavuze uko byagenze yemeza ko yakorewe ubwambuzi bw’imitwe.
Ati “Naguye mu kagambane nta gahunda nari mfitanye n’uwo mugore. Yantumyeho umwana ngeze mu rugo nicara muri salo umugabo we atangira kumfata mu ijosi, banyambura imyenda ndatabaza.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko atari uburaya bw’abagabo ahubwo ko ari ubwambuzi, bakavuga ko bikomeje nta muturage wazongera kugenderera undi ku bwo kwikanga ko yacibwa amafaranga, cyangwa igitsina.
Icyifuzo cy’aba baturage basaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye gukurikirana iki kibazo kitari gisanzwe mu mudugudu wabo.
Umwe mu baturage ati “Mwasurana mute mubona harimo indonke. Izo ngo ntabwo tuzongera kuzigeramo natwe batazavuga ko ari byo bituzanye.”
Avuga ko kiriya gikorwa atari cyiza, ari ubugome ndengakamere, bukwiye kwamaganwa.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko biriya bikorwa byabaye ku bantu batatu. Ntabwo twabashije kuvugana n’abo muri ziriya ngo zivugwaho ibi bikorwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkanka butangaza ko iki kibazo butari bukizi, bukavuga ko ari igikorwa gihanwa n’amategeko kinyuranye n’indangagaciro z’Umunyarwanda. Bwijeje abaturage ko bugiye kugikurikirana.
Ntivuguruzwa Gervais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka ati “Ikibazo ntacyo tuzi. Bihanwa n’amategeko nk’ubuyobozi ntitwabirebera, ntibikwiriye Umunyarwanda muzima ufite indangagaciro, ni umutima w’ubuhemu.”
Umurenge wa Nkanka ni umwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi abawutuye ahanini batunzwe n’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri, ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.
abo banu bahanwe kuko ibibinu ntibikwiye pe?
Ibi bintu babikurikiranire hafi kuko byabaye business.