Rwaka yacyeje FERWAFA ku bwa ruhago y’Abagore yazamutse

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’agateganyo wa Rayon Sports akaba n’umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude, yashimiye abareberera umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ku bw’urwego rwa shampiyona rwazamutse.

Uko iminsi ishira, ni ko umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ugenda utera intambwe yo kwishimira. Ibi bigaragazwa no kwitinyuka ku bakobwa bakina uyu mukino nyuma y’uko mu myaka yashize bumvaga ari umukino w’abagabo gusa.

N’ubwo hakiri aho gushyira umwotso muri ruhago y’abagore mu Gihugu, ariko hari n’ibyo abayikurikiranira hafi bashima nk’uko Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC yabibwiye UMUSEKE mu kiganiro bagiranye. Uyu mutoza ahamya ko kimwe mu byo kwishimira byagaragaye muri uyu mwaka w’imikino 2024-25, ari ihangana ryarimo.

Ati “Icyo kwishimira, ubona ko habayeho kuzamuka muri uyu mwaka utandukanye n’umwaka wabanje. Hari harimo ihangana urebye amakipe ane ya mbere yose yageragezaga guhatana, ubona ko noneho uyu mwaka bitandukanye n’ubushize kuko byari amakipe abiri gusa yakinaga. Ubona ko ubu noneho habayeho impinduka cyane. Shampiyona y’abagore ubona y’uko igenda izamuka itera imbere.”

Uyu mutoza yahaye umukoro inzego zirimo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa na Minisiteri ya Siporo, wo gufasha ruhago y’abagore mu Rwanda ikarushaho gutera imbere.

Ati “Nanashishikariza ari Ferwafa ari Minisiteri ya Siporo kuguma kuyishyiramo imbaraga cyane kuko ubona ko abana b’abakobwa barabikunze cyane. Rero ikintu gisigaye ni uko bitabwaho cyane bagafashwa nk’uko basaza ba bo bafashwa.”

Uyu mutoza umaze imyaka ibiri muri ruhago y’abagore mu Rwanda, akomeza avuga ko inzego bireba nizikomeza kwita ku bagore bakina uyu mukino, u Rwanda ruzaba mu bihugu bikomeye muri Afurika kuko rufite abafite impano yo gukina uyu mukino.

Kimwe mu bindi bimenyetso bishimangira ihangana Rwaka yavuze, ni uko Indahangarwa WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro intsinze Rayon Sports WFC ku mukino wa nyuma nyamara umwaka ushize iyi kipe yo mu Nzove yarihariye ibikombe byose.

Rwaka Claude ni umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC
Ruhago y’abagore mu Rwanda isigaye irimo guhangana
Rayon Sports WFC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi