Ku nshuro ya Kabiri, Urwego Ruyobora Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru, Rwanda Premier League, rugiye kongera guhemba ibyiciro bitandukanye by’abitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Ibi byatangarijwe mu ikiganiro cyahuje RPL n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane muri T2000 Hotel iherereye mu Mujyi Kigali.
Muri ikiganiro, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, yavuze ko hazahembwa ibyiciro birindwi bitandukanye by’abitwaye neza muri shampiyona.
Aha harimo umukinnyi mwiza w’umwaka, uwatsinze ibitego byinshi, umunyezamu w’umwaka, umukinnyi muto witwaye neza, umutoza w’umwaka, igitego cyiza cy’umwaka n’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’umwaka 2024-25.
Uyu muhango uzabera muri Kigali Convention Center ku wa 30 Gicurasi 2025 Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba . Ni ku nshuro ya Kabiri uru rwego ruhemba abitwaye neza nyuma yo kubikora mu 2023-24.
ubwo ibi bihembo byatangwaga mu mwaka ushize, harimo n’ibyiciro by’abayobozi b’amakipe bahize abandi, abanyamakuru ba Siporo ndetse n’ibiganiro bya siporo byahize ibindi.
Muhire Kevin wa Rayon Sports, ni we wabaye umukinnyi w’umwaka mu gihe Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC ari we watsinze ibitego byinshi we na Mbaoma wa APR FC.




UMUSEKE.RW