Sena ya Congo yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Sena ya DR Congo yambuye ubudahangarwa Joseph Kabila

Abasenateri ba DR Congo kuwa kane  bemeje kwambura ubudahangarwa uwahoze ari perezida Joseph Kabila, banasaba ko yahita atangira gukurikiranwa n’inkiko.

Ni nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa gisirikare busabye ko yamburwa ubudahangarwa kugira ngo bumurege mu nkiko.

Kabila, usanzwe kandi ari umusenateri ubuzima bwose, ubushinjacyaha bwa gisirikare bumushinja ubugambanyi, ibyaha by’intambara no gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura ibice bitandukanye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Abasenateri 88 batoye bemera ko yamburwa ubudahangarwa, batanu batora banga ko abwamburwa, amajwi atatu yabaye impfabusa.

Kabila wavuye mu gihugu mu mpera za 2023 ntabwo yigeze yitabira ubutumire bwa sena y’igihugu cye bwo kwisobanura.

Iki cyemezo cya sena ya DR Congo kirafungura inzira ku bucamanza bwa gisirikare bushobora gutangira kumuburanisha ku byaha ubushinjacyaha bumurega.

Ni we muntu wa mbere wategetse DR Congo ushinjwe ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.

Kuregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare byakurikiye ibyatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi muri Gashyantare uyu mwaka

Yavuze ko “Kabila ari we muntu nyawe uri inyuma y’ibi byose, amushinja gufasha umutwe wa M23.”

Mu kumusubiza, muri Werurwe  Kabila yabwiye abanyamakuru ari muri Afurika y’Epfo ati “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze uyu munsi].”

Joseph Kabila ntacyo aravuga ku mwanzuro wa sena y’igihugu cye, ariko abamushyigikiye mu ihuriro ry’amashyaka PPRD bagiye bamagana uko leta ishaka kumukurikirana.

Ferdinand Kambere, umuvugizi wa PPRD yatangaje ko sena idafite ububasha bwo kwambura Kabila ubudahangarwa kuko atari umusenateri nk’abandi  ko nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu, agengwa n’amategeko yihariye.

Kambere yongeraho ko ‘kongere’ y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ari yo yonyine ishobora guterana ikambura ubudahangarwa uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Kugeza ubu, Kabila kuva yava ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ntabwo bizwi neza aho aherereye.

Ni nyuma y’uko bivuzwe ko ashobora kwerekeza mu burasirazuba bwa DR Congo ahagenzurwa na M23, ariko ibi bikaba bitaremejwe n’uruhande rwe ko yagiyeyo.

Kabila utazwi aho aherereye Sena yasabye ko yatangira gukurikiranwa n’inkiko

IVOMO: BCC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi