Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangiye gusuzuma dosiye y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare isaba ko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa, kugira ngo akurikiranwe ku byaha birimo ubwicanyi n’ubugambanyi.
Ibyo byatangajwe na Perezida wa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde, mu nama rusange yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi.
Sama Lukonde yemeje ko inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yakiriye inyandiko ebyiri z’ubushinjacyaha zisaba ko Joseph Kabila yamburwa ubudahangarwa.
Yavuze ko ku wa 27 Werurwe no ku wa 30 Mata, bakiriye inyandiko z’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare zisaba ko Kabila, usanzwe ari Umusenateri ubuzima bwe bwose agezwa imbere y’ubutabera.
Ati “Izi nyandiko ebyiri zizafatirwa ibyemezo hakurikijwe Itegekonshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’amategeko agenga imikorere ya Sena.”
Muri Mata, ubucamanza bwatangaje ifatirwa ry’imitungo ya Kabila ubwo havugwaga ko yagarutse muri Congo akajya i Goma ahagenzurwa na M23.
Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, avuga ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bufite ibimenyetso simusiga ku bugambanyi, ubwicanyi, kuba mu mutwe wigometse, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka ku bubi no ku bwiza Kabila muri gereza, buvuga ko ibyo byaha ashinjwa bibera mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo mu bice bigenzurwa na M23.
Biteganyijwe ko Sena itegura inama rusange vuba kugira ngo hafatwe umwanzuro ntakuka ku kwambura cyangwa kutambura ubudahangarwa bwa Kabila, kugira ngo aburanishwe yaba ari muri RDC cyangwa hanze yayo.
Joseph Kabila, udakunze kuvuga byinshi, ntacyo aratangaza kuri ibi byaha bikomeye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bumushinja.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Tshisekedi yavuze ko Kabila ari we muntu nyir’izina uri inyuma y’intambara yayogoje Kivu zombi, amushinja gufasha umutwe wa M23.
Mu kumusubiza, muri Werurwe, Kabila yabwiye abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ko: “Iyo mba mfatanyije na M23, ibintu byari kuba bitandukanye cyane [n’uko bimeze ubu].”

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW