MUHANGA: Siborurema Jean Baptiste umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994, avuga ko abayeho mu buzima buteye inkeke.
Siborurema bakunze kwita Zaburi atuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye.
Uyu mugabo ntabasha kuvuga neza kuko yarashwe isasu rihinguka hagati y’amaso n’amazuru ndetse yanatemaguwe n’Interahamwe.
Siborurema asobanura ko kurya ibiryo bikomeye bidakunda usibye amata n’igikoma iyo abonye ubushobozi bwo kubigura.
We n’umugore we bafite ubumuga, bakodesha inzu ya 7000 Frws ku kwezi, amafaranga avuga ko kuyabona bitoroshye.
Yabwiye UMUSEKE ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 y’amavuko, icyo gihe yabaga kwa Sekuru ubyara Se, we akavuga ko iwabo hari mu cyahoze ari Komini Mushubati, ababyeyi be bombi bishwe muri Jenoside.
Avuga ko Interahamwe n’abasirikare ba Guverinoma ya Habyarimana bishe Sekuru barangije bamusanga mu rwuri aragiye inka bamurasa isasu rishwanyaguza imisaya ndetse n’izuru, bamusanga aho aryamye baramutema.
Avuga ko Inkotanyi zaje kumusanga aho yari yihishe arembye zirebye uko ameze zimujyana mu gihugu cya Uganda kumuvuza.
Siborurema ngo amaze koroherwa yigiriye Inama yo gushaka akazi mu ibarizo kugira ngo abashe gutunga umugore n’abana babiri bafitanye.
Ati: “Nakoze iminsi mikeya mu ibarizo bitangira kungiraho ingaruka abaganga bambuza kongera gusubirayo kuko byatumaga ntabasha guhumeka ahubwo nkagira isereri.”
Avuga ko abana babo babiri batunzwe n’ifunguro bafatira ku ishuri, kuko mu rugo nta biryo biba bihari.
Amakuru y’imibereho bafite ngo Gitifu w’Akagari ka Remera arayizi kuko yigeze kubasura abizeza ubufasha barategereza baraheba.
Ati: “Nandikiye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mbusaba kunshakira icumbi cyane cyane kuko ari ryo ringoye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko nta makuru y’uyu muturage bari bafite ndetse n’ibaruwa yandikiye Umurenge ntayo barabona.
Ati: “Byaba byiza aje ku Murenge akadusobanurira uko ikibazo cye giteye.”
Gitifu Nshimiyimana avuga ko nibamara kumenya ikibazo cye bazamwubakira kuko buri mwaka bubakira abatishoboye bafatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati: “Akarusho uyu muturage afite nuko ari umugenerwabikorwa wa MINUBUMWE nabo bamwubakira.”
Umunyamakuru wa UMUSEKE yasanze aba baturage n’abana babo batandika matela hasi kuko nta bitanda bagira.
Siborurema Jean Baptiste avuga ko yiciwe ababyeyi n’abavandimwe mushiki we barokokanye agurisha isambu basigiwe.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RWi Muhanga.